Ramaphosa yaburiye Tshisekedi ko kwica Kabila bishobora gutuma ahirikwa ku butegetsi

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yinjiye mu biganiro byo guhosha umwuka mubi hagati ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Joseph Kabila wayoboye iki gihugu. Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Sunday Times, Ramaphosa yabwiye Perezida Félix Tshisekedi ko gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu cyahawe Kabila ari “ikosa rikomeye” rishobora no kugeza […]

Continue Reading

Muhanga: Arakekwaho kwica mukuru we, nawe agashaka kwiyahura

Dufatanyenimana Fabien w’imyaka 20 arashinjwa icyaha cyo kwica mukuru we witwaga Nshamihigo Gilbert w’imyaka 25, ndetse nawe akagerageza kwiyahura ariko ntibimuhire. Byabereye mu Kagari ka Kigarama, Umurenge wa Cyeza, ho mu Karere ka Muhanga, mu ijoro rishyira ku wa 18 Ukwakira 2025. Amakuru avuga ko uyu musore yishe mukuru we abanje kumutema amaguru, agakurikizaho amaboko […]

Continue Reading

Perezida Bassirou Diomaye Faye yahuye n’Abanya-Sénégal baba mu Rwanda

Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, yahuye n’Abanya-Sénégal batuye mu Rwanda hamwe n’abayobora ibigo by’ubucuruzi byo muri icyo gihugu bihakorera. Ubutumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X rwa Perezidansi ya Sénégal bugaragaza ko ibyo biganiro byabereye i Kigali ku mugoroba w’itariki 18 Ukwakira 2025. Ni ibiganiro byabaye nyuma y’uko […]

Continue Reading

Perezida wa Senegal ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi 3

Perezida wa Repubulika ya Senegal Bassirou Diomaye Faye, yagezei Kigali mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rugamije kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye. Ni uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yatumiwemo na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, rwahereye kuri uyu wa 17-19 Ukwakira, aho azakomereza i Nairobi muri Kenya. Uru ruzinduko ni rwo rwa […]

Continue Reading

Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwatoye Komisiyo nshya ishinzwe imyitwarire

Abagize Inteko rusange y’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda batoye abantu batandatu bagize Komisiyo yayo ishinzwe imyitwarire, hamwe n’undi umwe uri mu bagize Inama y’Ubutegetsi, bagiye gukora mu myaka itatu iri imbere. Ni amatora yabereye i Kigali ku itariki ya 17 Ukwakira 2025, asiga hatowe abantu barindwi basimbuye abasoje manda y’imyaka itatu muri izo nshingano. Mu bagize […]

Continue Reading

U Rwanda rugiye kwakira ihuriro mpuzamahanga ku buhinzi bw’ibiti bivangwa n’imyaka

Minisiteri y’Ibidukikije yatangaje ko u Rwanda ruzakira ihuriro mpuzamahanga ryiga ku buhinzi bw’ibiti bivangwa n’imyaka, rigiye kuba ku nshuro ya gatandatu. Ni mu itangazo ryasohotse tariki ya 21 Nyakanga 2022, nyuma y’ihuriro mpuzamahanga ryo ku nshuro ya gatanu ryaberaga i Quebec muri Canada. Iri huriro biteganyijwe ko rizatangira ku wa 20-24 Ukwakira 2025, bikazabera muri […]

Continue Reading

Gutanga ‘procurations’ muri serivisi z’ubutaka byahagaritswe

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA) cyahagaritse by’agateganyo kwakira impapuro mpeshabubasha zizwi nka ’procurations’, mu gukumira ko hari abantu bakoresha uburiganya bagahimba inyandiko bagamije guhererekanya ubutaka butari ubwabo. Itangazo ry’iki kigo rivuga ko muri iki gihe umuntu wese ukeneye serivisi y’ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka ashobora kubona noteri hafi y’aho atuye n’izindi nzego zashyizweho. Rivuga ko bitakiri […]

Continue Reading

Abanyarwanda bihagije mu biribwa bageze kuri 83%

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI yatangaje ko kugeza ubu Abanyarwanda bamaze kwihaza mu biribwa bageze kuri 83% kavuye kuri 79,2%. Byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Ukwakira 2025, mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga ku myiteguro yo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa, u Rwanda ruzihiza tariki ya 24 Ukwakira 2025. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buhinzi n’Ibiribwa […]

Continue Reading

Kenya: Ikiriyo cya Raila Odinga cyapfiriyemo abarenga batatu

Ikiriyo cya Raila Odinga witabye Imana tariki ya 15 Ukwakira 2025 cyahindutse imyigaragambyo muri Kenya, abashinzwe umutekano batangira kwifashisha imyuka iryana mu maso kugira ngo babatatanye. Raila yabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya, amara imyaka myinshi atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya. Yapfuye nyuma yo guhagarara k’umutima ubwo yari yagiye kwivuriza amaso mu Buhinde. Kuva inkuru y’urupfu […]

Continue Reading

Rutsiro: Urujijo ku mugabo wasanzwe mu ruganiriro amanitse mu mugozi yapfuye

Rutsiro, yasanzwe mu mugozi mu ruganiriro rw’inzu ye yapfuye, bigakekwa ko yiyahuye. Umurambo we wabonwe bwa mbere n’umwana we wari uvuye ku ishuri agahita ahuruza abaturanyi, ku mugoroba wa tariki 15 Ukwakira 2025, mu Murenge wa Gihango, Akagari ka Shyembe ho mu Mudugudu wa Rwamiyaga, ku isaha ya saa 19:15. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, […]

Continue Reading

Imaramatsiko ku bice by’umubiri w’umuntu bikoreshwa hapimwa ADN

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi bwa Gihanga bikoreshwa mu Butabera (RFI), bwasobanuye ko mu gihe bapima uturemangingo ndangasano (ADN) ku muntu muzima bakuba agapamba mu itama, mu gihe uwapfuye kera bakoresha amagufa cyangwa amenyo. Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ku wa 15 Ukwakira 2025, mu bukangurambaga bwa ’Sobanukirwa RFI 2025’ bwabereye mu Karere […]

Continue Reading