Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi bwa Gihanga bikoreshwa mu Butabera (RFI), bwasobanuye ko mu gihe bapima uturemangingo ndangasano (ADN) ku muntu muzima bakuba agapamba mu itama, mu gihe uwapfuye kera bakoresha amagufa cyangwa amenyo.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ku wa 15 Ukwakira 2025, mu bukangurambaga bwa ’Sobanukirwa RFI 2025’ bwabereye mu Karere ka Ruhango, bugenewe inzego zitandukanye zirimo abayobozi b’inzego z’ibanze kuva ku karerere, abayobozi b’amashuri, abahagarariye abagore, urubyiruko, abanyamadini, abikorera n’abandi.
Ni ubukangurambaga burangwa no gusobanura imikorere ya RFI, hakabaho umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye ku babwitabiriye, kugira ngo bashire amatsiko.
Umunyamategeko w’Akarere ka Ruhango witwa Rugazura Jonas, yabajije abakozi ba RFI igihe ntarengwa umurambo wapimirwa, urugingo rupimwaho ku murambo ndetse n’umuntu muzima hagereranwa isano yaba afitanye n’abazima.
Ati ‘‘Ibi bintu bidutera amatsiko, niba atari ibanga ry’umwunga, mwatubwira ingingo z’umubiri w’umuntu bapimamo ADN.’’
Umukozi wa RFI ushinzwe Ubuziranenge, Irasubiza David, yerekanye inzira zinyurwamo mu gupima ADN haba ku muntu muzima, uwapyuye ariko umubiri we utarashanguka, ndetse n’umuntu wapyuye kera.
Irasubiza, yavuze ko umuntu muzima afatwa impagararizi (sample) mu itama, hagamijwe gushakisha ADN ye.
Ati “Ngira ngo hari abapimwe COVID-19 muri mwe, mu gupima ADN nabyo ni bimwe, bafata agapamba bakagakuba mu itama imbere, hakaza kuvamo uturemangingo, tuzapimwamo ADN.’’
Ku muntu wapfuye, Irasubiza yavuze ko bisaba ko abapima binjira mu mubiri imbere.
Ati ‘‘Iyo ari umuntu yapfuye ariko agifite umubiri, dufata icyo bita ‘red muscle’. Ni nk’imitsi yegereye igufa, akenshi dufata ku itako ku kibero, naho tukahakuba ka gapamba, tukahakura ibijya gukurwamo ADN.’’
Irasubiza, yakomeje asobanura ko ku muntu umaze igihe kirekire apfuye umubiri waramushizeho wose, amahirwe aba asigaye mu gufata ADN ashakirwa mu magufa ye cyangwa se mu menyo, hanyuma ibipimo byafashwe bikaza kugereranywa na wa muntu ukiri muzima bashaka kumenya isano ibahuza.
Ubusanzwe, hemezwa ko umuntu afitanye isano y’ububyeyi n’umwana igihe ibipimo bigaragaza ko ari 99,9999%, mu gihe andi masano ya hafi bayemeza igihe ibipimo
bigaragaza ko ari 99,9999%, mu gihe andi masano ya hafi bayemeza igihe ibipimo bya ADN bigaragaza ko ari hejuru ya 90%.


What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

