Abagize Inteko rusange y’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda batoye abantu batandatu bagize Komisiyo yayo ishinzwe imyitwarire, hamwe n’undi umwe uri mu bagize Inama y’Ubutegetsi, bagiye gukora mu myaka itatu iri imbere.
Ni amatora yabereye i Kigali ku itariki ya 17 Ukwakira 2025, asiga hatowe abantu barindwi basimbuye abasoje manda y’imyaka itatu muri izo nshingano.
Mu bagize Komisiyo y’imyitwarire hatowe Me Buzayira Angèle ku majwi 717, Me Rusanganwa Jean Bosco ku majwi 702 na Rwimo Clotilde ku majwi 684.
Hatowe kandi Me Sebaziga Stéphanie ku majwi 680, Me Kabera Johnson ku majwi 678 na Me Niyongira Ghislaine ku majwi 674.
Ni mu gihe Uwanyiligira Delphine yatorewe kuba umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Urugaga rw’Abavoka mu rwanda ku majwi 684.
Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moïse, yavuze ko izo nshingano batorewe zikomeye kuko baba bagiye gukora ku banyamuryango bose, ariko na none ko zishoboka.
Ati “Tuzi neza ko ari akazi katoroshye ariko karashoboka iyo abantu bafatanyije, kuko kuba mwarahisemo gukorera hamwe ubwabyo bifite ubutumwa bitanga.”
Me Nkundabarashi yavuze ko abo batowe bagiye gushyira imbere gukemura ibibazo mu bandi bavoka hifashishijwe uburyo bwo kubahuza kurusha kubahana nk’uko biri gukorwa mu gutanga ubutabera.
Ati “Igishyizwe imbere ubu ni ukwita ku buhuza, ibibazo bigakemuka bitabaye ngombwa ko abantu bahanwa. Dushaka ko ibibazo byajya bikemurwa bitabaye ngombwa ko abavoka bahagarikwa cyangwa bakirukanwa, nk’uko biri no muri politiki y’Igihugu yo gushyira imbere ubuhuza. Ibyo ntibizakuraho ariko ko ahantu habaye amakosa icyemezo kizajya gifatwa.”
Me Buzayire Angèle watowe ku majwi menshi yavuze ko atewe imbaraga no kuba yagiriwe icyizere kinshi n’abagize Inteko Rusange, akaba yizeye ko we n’abo batoranywe bazashyira ingufu mu kwigisha abavoka imyitwarire ya kinyamwuga kugira ngo babashe guha rubanda ubutabera baba bitezweho.
Mu 2013 nibwo Komisiyo ishinzwe imyitwarire mu Rugaga rw’Abavoka mu Rwanda yongewe mu nzego zirugize. Ishinzwe kureba uko abavoka bitwara mu kazi, ireba amakosa y’umwuga yakorwa ndetse no kumenya niba abareze baregeye ibintu bifite ishingiro.
Ni yo kandi ifata icyemezo cyo guhana abanyamuryango bagaragayeho amakosa y’umwuga, nko kubirukana mu Rugaga n’ibindi bitandukanye.
Bagirwa n’abatorwa mu Nteko Rusange ndetse n’abandi batorwa mu zindi nzego z’ubutabera zitandukanye, kandi nyuma yo gutorwa bose na bo bitoramo abayobora iyo Komisiyo.

What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

