U Rwanda rwahakanye ko ruzasubiza amafaranga rwahawe n’u Bwongereza

Itangazo ryasohowe n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma ku wa Mbere tariki 8 Nyakanga 2024, ryavugaga ko u Rwanda rwamenye umugambi w’u Bwongereza wo guhagarika amasezerano yo kohereza abimukira nk’uko biteganywa n’amasezerano yemejwe n’Inteko zishinga Amategeko zombi. Ryagiraga riti “Ubu bufatanye bwatangijwe na Guverinoma y’u Bwongereza mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abimukira binjira muri icyo gihugu mu […]

Continue Reading

Amerika yongeye gushinja u Rwanda kohereza abasirikare 4,000 muri Congo

Ku wa Mbere tariki 8 Nyakanga 2024, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashimangiye ibirego by’uko u Rwanda rufite mu Burasirazuba bwa Congo ingabo zibarirwa mu 4,000, aho bivugwa ko zoherejwe guha ubufasha inyeshyamba zo mu mutwe wa M23. Aya makuru kandi y’uko aba basirikare baba bagiye gufasha umutwe wa M23 agaragara no muri raporo nshya […]

Continue Reading

Perezida Kagame yakomoje ku mahanga yifuza ko Ingabire Victoire aba Perezida w’u Rwanda

Ingabire Victoire ni umwe mu bakunze kugaragazwa n’amahanga nk’umunyepolitike utavuga rumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda, ndetse yari umwe mu bifuje guhatana mu matora ateganyijwe muri Nyakanga mu 2024, ariko aza gukumirwa n’ubusembwa afite. Ubusembwa Ingabire afite bushingiye ku kuba yarafungiwe ibyaha birimo ubugambanyi no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugeza ubwo yafunguwe n’imbabazi za Perezida Paul Kagame […]

Continue Reading

Muhanga : Dr Habineza yemereye abaturage uruganda rutunganya amabuye y’agaciro

Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije akaba na Kandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Dr Frank Habineza, yabwiye abaturage ba Muhanga ko naramuhanga atowe azashyiraho uruganda rutunganya amabuye y’agaciro, bayongerera agaciro ndetse no gutanga akazi ku rubyiruko. Ibi yabitangaje kuri uyu wa 9 Nyakanga 2024 ubwo yiyamamazaga mu KARERE ka Muhanga. Dr Frank […]

Continue Reading

Perezida Kagame yahishuye ibihe bidasanzwe yabanyemo n’imfura ye mu gihe cy’urugamba

Perezida Paul Kagame yavuze ko mu gihe yari ayoboye Urugamba rwo kubohora Igihugu, hari iminsi yamaze abana n’imfura ye, Ivan Cyomoro ku Mulindi wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, aho yari afite Icyicaro. Ni ingingo Perezida Kagame yagarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nyakanga mu 2024, mu kiganiro yagiranye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga. Kimwe mu […]

Continue Reading

Premier Betting yahagaritswe gukorera mu Rwanda

Ikigo gikora ibijyanye no gutega n’imikino y’amahirwe cya Premier Betting cyahagaritswe mu Rwanda nyuma y’uko icyemezo cyacyo cyo gukorera mu gihugu cyarangiye kandi ubusabe bwo kucyongera ntibwemerwe. Mu ibaruwa  yandikiwe Umuyobozi w’iki kigo, igaragaza ko icyemezo cyacyo cyo gukorera mu Rwanda nk’ikigo gikora ibijyanye no gutega binyuze kuri internet cyarangiye, ariko ubusabe bwo kucyongera ntibwemerwe. […]

Continue Reading

“Nyuma y’urupfu rwa Maj. Gen. Fred Rwigema ibintu byarushijeho kuba bibi” Perezida Kagame yavuze ku bihe yasanzemo RPA nyuma y’urupfu rwa Rwigema

Perezida Paul Kagame yavuze ko nyuma y’urupfu rwa Maj. Gen. Fred Rwigema wari uyoboye Ingabo zahoze ari iza RPA zatangije Urugamba rwo kubohora Igihugu, ibintu byarushijeho kuba bibi ku buryo yageze ku Rugamba asanga hari ibibazo byinshi. Maj Gen Fred Rwigema, umwe mu batangije Urugamba rwo kubohora Igihugu, yatabarutse ku wa 2 Ukwakira mu 1990, […]

Continue Reading

Inkuba yishe abantu batandatu mu Karere ka Ngororero

Abantu batandatu bo mu Karere ka Ngororero bishwe n’inkuba bivuye ku mvura nyinshi yaguye muri ako Karere mu ijoro ryo ku wa 8 Nyakanga 2024.   Ibi bibaye nyuma y’uko imvura yari imaze igihe kinini itagwa yaba muri aka karere ndetse no mu gihugu muri rusange ariko kuri uwo munsi ubwo yagwaga yari yiganjemo inkuba. […]

Continue Reading

U Rwanda rwavuze kubyo Umuvugizi wa Leta ya Congo warushinje gufotora Minisitiri wa RDC rwihishwa mu nama iheruka kubahuza

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko amafoto ya Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aganira na bagenzi be bo mu Rwanda yafashwe mu buryo bwemewe n’amategeko, bitandukanye n’ibyatangajwe na Minisitiri akanaba Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya. Ku Cyumweru tariki ya 7 Nyakanga 2024, ni bwo Nduhungirehe yagiranye […]

Continue Reading

Inkende zagabye igitero ku biro by’Akarere zituma abayobozi badatanga serivisi

Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda aravuga ko hari inkende nyinshi zagabye igitero ku biro by’Akarere ka Mubende gaherereye muri kiriya gihugu, zikaba zigakoresha uko zishatse ndetse ngo zinatuma batanga serivisi mbi kuko zihora zitera abakozi ubwoba. Aya makuru y’uko babangamirwa n’izi nkende yemejwe n’umwe mu bayobozi bo muri aka Karere witwa Samuel Mayanja, wavuze […]

Continue Reading

Abana bagororerwa muri Gereza ya Nyagatare batangiye gukora ibizamini bya Leta

Abana 16 bari kugororerwa muri Gereza y’abana ya Nyagatare batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, aho bari gukorana n’abandi banyeshuri kuri site ziri gukorerwaho ibizamini bya Leta mu Karere ka Nyagatare. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Nyakanga 2024, ni bwo mu gihugu hose hatangijwe ku mugaragaro ibizamini bya Leta bisoza amashuri […]

Continue Reading