Karongi: Batanu bafunzwe bakekwaho gusambanya umwana

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi abaturage batanu bakekwaho kugira uruhare mu cyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 15 no kuzimanganya ibimenyetso. RIB yatangaje ko aba baturage bose bafunzwe kuva tariki ya 5 Nyakanga 2025. Ibi bikaba byarabereye mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Gitesi, Akagari ka Munanira mu Mudugudu wa Gahigiro. Umuvugizi wa RIB, […]

Continue Reading

Amerika na Qatar bishaka ko amasezerano ya RDC na AFC/M23 asinywa vuba

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar bishaka ko ibiganiro biri guhuza intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iz’ihuriro AFC/M23 birangira vuba, nubwo hari ingingo zikomeye impande zombi zitumvikanaho. Kuva ibi biganiro bibera i Doha muri Qatar byatangira muri Werurwe 2025, intambwe ebyiri gusa ni zo zatewe. Harimo kuba AFC/M23 yarakuye abarwanyi bayo mu […]

Continue Reading

Leta ya Congo yavuze ko M23 irimo kwisuganya ngo ifate Uvira

Leta ya Congo yatangaje ko umutwe w’inyeshyamba za M23/AFC ukomeje kwisuganya ngo ufate umujyi wa Uvira muri Kivu y’Amajyepfo. Ibyo biri mu itangazo ryasomewe kuri teviziyo ya leta, RTNC mu makuru yamenyeshejwe inama y’Abaminisitiri nk’uko ryasomwe na Patrick Muyaya, Minisitiri w’itumanaho akaba n’umuvugizi wa Guverinoma ya Congo Kinshasa. Yagize ati “Muri Kivu y’Amajyepfo hagaragaye kwisuganya […]

Continue Reading

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abakozi ba RCS 190

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yazamuye mu ntera abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, abandi bashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru. Mu bahawe iryo peti rya Assistant Commissioner harimo Moses Ntawiheba, John Dusa na Michael Kamugisha. Mu bandi bahawe amapeti harimo 4 bari bafite ipeti rya Senior Superintendent bahawe ipeti rya Chief Superintendent, 11 bari […]

Continue Reading

Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta

Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, akaba n’umwe mu bahuza mu biganiro bigamije gushaka umuti w’amakimbirane amaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibiganiro byabo byagarutse ku ngamba zigamije gushaka amahoro arambye mu Burasirazuba bw’icyo gihugu binyuze mu gukemura impamvu muzi y’ibibazo byateje intambara. Ibi biganiro bihuje Abanye-Congo […]

Continue Reading

Ubujurire bwa Kazungu bwateshejwe agaciro

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Nyakanga 2025, ubujurire bwa Denis Kazungu bwateshejwe agaciro nyuma y’aho ajuririye icyemezo cy’urukiko cyari cyafashwe. Urukiko Rukuru rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu wasabye kugabanyirizwa igihano yahawe cyo gufungwa burundu. Ni nyuma y’aho Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije ibyaha 10 birimo icy’ubwicanyi no guhisha imirambo […]

Continue Reading

Inteko ya Amerika yatoye umwanzuro usaba Tshisekedi kutarenza manda yemerewe

Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatoye umwanzuro usaba Félix Tshisekedi kutarenza manda yemerewe ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uyu ni umwe mu myanzuro abagize Inteko ya Amerika babona ko ishobora gufasha Leta ya RDC kugarura amahoro no kwimakaza ubwiyunge hagati y’Abanye-Congo n’ihame rya demokarasi. Bagize bati […]

Continue Reading

Muri Masisi Haravugwa Umutwe W’Abarwanyi Bashamikiye Kuri FDLR

Hashize iminsi mike ahitwa Mishipo muri Teritwari ya Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri DRC hadutse abantu babarirwa mu ijana bayobowe n’uwitwa Mudayonga bivugwa ko bakorana na FDLR kandi bitwaje intwaro n’amasasu byinshi. Ibyabo byakuye abantu umutima, batangira kwibaza iby’abo barwanyi n’icyo bagamije. Abo barwanyi bahise bajya guca ingando ahitwa Makungurano, bahageze basaba abahatuye […]

Continue Reading

Mu Rwanda havumbuwe lithium ya mbere nziza

Ikigo gikora imirimo ijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Aterian PLC, cyatangaje ko ubushakashatsi bw’ibanze cyakoze, bwagaragaje ko mu Rwanda hari amabuye ya ‘Lithium’ ya mbere meza. Ni ubushakashatsi Aterian PLC ikomoka mu Bwongereza yafatanyijemo n’ikigo Rio Tinto gisanzwe gikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda. Bwakorewe mu Majyepfo y’u Rwanda. Aterian ikorera imirimo mu bihugu birimo u Rwanda, […]

Continue Reading

Trump yandagaje abakuru b’ibihugu bya Afurika yakiriye i Washington

Ku wa 9 Nyakanga 2025, Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakiriye Perezida wa Liberia, uwa Gabon, Mauritania, Sénégal na Guinée Bissau, bagirana ikiganiro cyibanze ku bufatanye mu iterambere ry’ubukungu. Igice cya mbere cy’iki kiganiro cyabereye mu ruhame, imbere y’abanyamakuru nk’uko Trump amaze asanzwe abigenza kuva yasubira ku butegetsi muri Mutarama 2025. […]

Continue Reading

Uganda yafunguye imipaka iyihuza n’ibice bigenzurwa na AFC/M23

Perezida Yoweri Museveni yafunguye umupaka wa Bunagana n’indi ihuza Uganda n’ibice bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigenzurwa n’ihuriro AFC/M23. Bunagana ku ruhande rwa RDC igenzurwa na AFC/M23 kuva muri Kamena 2022. Ku icyo gihe, Leta ya Uganda yafashe icyemezo cyo gufunga uyu mupaka mu rwego rw’ubucuruzi, igamije gusigasira umubano mwiza ifitanye na RDC. Umugaba […]

Continue Reading