Amerika na Qatar bishaka ko amasezerano ya RDC na AFC/M23 asinywa vuba

NEWS

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar bishaka ko ibiganiro biri guhuza intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iz’ihuriro AFC/M23 birangira vuba, nubwo hari ingingo zikomeye impande zombi zitumvikanaho.

Kuva ibi biganiro bibera i Doha muri Qatar byatangira muri Werurwe 2025, intambwe ebyiri gusa ni zo zatewe. Harimo kuba AFC/M23 yarakuye abarwanyi bayo mu mujyi wa Walikale no mu bice bihana imbibi no kuba impande zombi zarumvikanye guhagarika imirwano.

Mu ntangiriro za Kamena 2025, ubuyobozi bukuru bwa AFC/M23 bwakuye intumwa zabwo i Doha nyuma y’aho Leta ya RDC yanze kurekura abantu 700 barimo abanyamuryango b’iri huriro n’abandi bakekwaho gukorana na ryo.

AFC/M23 yagaragaje kandi ko Leta ya RDC idaha agaciro ibi biganiro, kuko yoherezamo abantu badafite ijambo rikomeye. Kugeza muri Kamena, intumwa za Leta zari ziyobowe n’Umuyobozi wungirije w’urwego rw’abinjira n’abasohoka (DGM), Papy Mbuyi.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, ibiganiro bya Doha byarasubukuwe. Kuri iyi nshuro, Leta ya RDC yoherejeyo abayobozi bo ku rwego rwisumbuyeho barimo Minisitiri w’Umutekano w’imbere, Jacquemain Shabani Lukoo, n’Umuyobozi wa DGM, Roland Kashwantale.

Minisitiri Shabani yitabira ibiganiro bya Doha mu buryo buziguye. Icy’ingenzi cyamujyanyeyo ni ukugira ngo impande zombi ziramutse zumvikanye, azasinye amasezerano mu izina rya Leta ya RDC.

Nk’uko bisanzwe, intumwa za AFC/M23 ziyobowe n’Umunyamabanga Uhoraho, Benjamin Mbonimpa. Abandi ni Rene Abandi uri mu bashinze umutwe wa M23, Jean-Pierre Alumba Lukamba na Yannick Tshisola.

Benjamin Mbonimpa ni we uyoboye intumwa za AFC/M23 ziri i Doha

AFC/M23 igaragaza ko yiteguye kohereza i Doha Umuyobozi wungirije wayo, Bertrand Bisimwa, kugira ngo mu gihe impande zombi zakumvikana ku ngingo zose, azasinye ku masezerano mu izina ry’iri huriro.

Ibi biganiro biri gukurikirwa na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Dr. Vincent Biruta, uhagarariye u Rwanda, n’intumwa ya Amerika, iy’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’iya Togo, bose bari i Doha.

Kubera ko ibiganiro bya Doha ari byo byitezweho gukemura amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC guhera mu mizi yayo, Amerika ifite impungenge ko bidatanze umusaruro, amasezerano u Rwanda na RDC byagiranye tariki ya 27 Kamena nta gifatika yatanga.

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko Amerika na Qatar biri gushyira igitutu kuri RDC na AFC/M23 kugira ngo byumvikane, ndetse byifuza ko iki cyiciro cyaba icya nyuma.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere wa RDC, Jacquemain Shabani, ari mu biganiro i Doha

Amerika ishaka ko RDC na AFC/M23 bigirana amasezerano mbere y’uko Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekdi bahurira i Washington mu mpera za Nyakanga, aho Donald Trump yiteze ko “bazagirana amsezerano ya nyuma”.

Leta ya Qatar ishaka gukomeza kubaka izina muri dipolomasi, kandi bisaba ko gahunda yateguye zigenda nk’uko ibyifuza. Umusaruro mwiza kandi ufatika wava mu biganiro bya Doha ni ingenzi cyane kuri yo.

Nubwo igitutu ari cyinshi, guhuza ibyifuzo bya Leta ya RDC na AFC/M23 biracyari ingorabahizi, hakiyongeraho n’ikindi kibazo cyo kuba impande zombi zishinjanya gutegura intambara.

Mbere y’uko Mbonimpa ajya i Doha, tariki ya 5 Nyakanga yatangaje ko Leta ya RDC iri kurunda abasirikare n’intwaro ku mpande zose, ati “Ukuri ni uko: Kinshasa ishaka intambara!”

Leta ya RDC ibona ibiganiro bya Doha nk’amahirwe yo kwisubiza ibice byose yambuwe na AFC/M23, cyane cyane umujyi wa Goma na Bukavu, ariko iri huriro ntiribikozwa kuko ryo rishaka gukomeza kubigenzura mu buryo bwumvikanyweho.

   

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Dr. Vincent Biruta, ari gukurikirana ibiganiro bya Doha

 

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *