Perezida Yoweri Museveni yafunguye umupaka wa Bunagana n’indi ihuza Uganda n’ibice bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigenzurwa n’ihuriro AFC/M23.
Bunagana ku ruhande rwa RDC igenzurwa na AFC/M23 kuva muri Kamena 2022. Ku icyo gihe, Leta ya Uganda yafashe icyemezo cyo gufunga uyu mupaka mu rwego rw’ubucuruzi, igamije gusigasira umubano mwiza ifitanye na RDC.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ku wa 9 Nyakanga 2025 yatangaje ko Museveni yategetse ko umupaka wa Bunagana n’indi yose ikoze ku bice bigenzurwa na AFC/M23 ifungurwa.
Ubutumwa bwa Gen Muhoozi bwanyujijwe ku mwunganizi we, Col Chris Magezi, bugira buti “Perezida akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa UPDF yavuze ko imipaka yose ikoze ku bice bigenzurwa na M23 igomba guhita ifungurwa. Iyo ni Bunagana, Ishasha n’indi.”
Gen Muhoozi wafashe ikiruhuko cyo kudakoresha urubuga X, yakomeje ati “Nta gikwiye kubuza abantu gucuruza. Tuzakora iperereza ku bayobozi bose bahagaritse ubu bucuruzi.”
Mu bundi butumwa, Gen Muhoozi ashingiye ku ibwiriza rya Perezida Museveni, yasabye abayobozi b’abasirikare bose bakorera muri ibi bice byo ku mupaka kwemerera abantu bakambuka, bagakora ubucuruzi mu bwisanzure.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Nyakanga 2025, umupaka wa Bunagana wafunguwe ku mugaragaro n’abayobozi bo muri Uganda bahagarariwe na Meya w’akarere ka Kisoro, Abel Bizimana, wari uherekejwe n’abashinzwe umutekano.
Bizimana yasuhuje abatuye i Bunagana, abasobanurira ko politiki idakwiye guhagarika ubucuruzi bukorwa hagati y’abatuye mu bihugu byombi, bityo ko ari yo mpamvu uyu mupaka wafunguwe.
Yagize ati “Nejejwe n’iki gikorwa cyo gutuma abantu bongera gucuruza. Ibi twari twarabisabye kuko ubucuruzi ntaho buriye na politiki, abantu bifuza kubana, bagasangira ibyabo nta we ubahagaze hejuru kuko ni bo turi kuvunikira.”
Perezida w’umutwe wa M23 akaba n’umuyobozi wungirije w’ihuriro AFC, Bertrand Bisimwa, yashimye Museveni wafashe icyemezo cyo gufungura iyi mipaka, agaragaza ko umuyobozi mwiza nka we ashyira imbere abaturage.
Ati “Mureke dushimire Nyakubahwa Yoweri Museveni, Perezida wa Repubulika ya Uganda, ku bw’icyemezo yafashe cyo gufungura imipaka yose yo mu burasirazuba bwa Congo. Ibi bigaragaza ubuyobozi bufata inshingano, bugashyira imbere abaturage mu bikorwa bya politiki.”
Icyemezo cya Perezida Museveni gisobanuye ko imipaka yose ikoze ku bice bigenzurwa na AFC/M23 ifunguye kuko uwa Goma, Bukavu na Kamanyola na yo isanzwe ikora.

What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

