Kaminuza ya AHSU yahawe ubutaka bwo kubakaho mu Rwanda

Kaminuza ya AHSU yahawe ubutaka bwo kubakaho mu Rwanda Kaminuza y’Ubuvuzi ya Africa Health Sciences University, AHSU, yahawe ubutaka bwo kubakaho Ishuri ryigisha Ubuvuzi mu Rwanda. Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu, ni yo yemeje itangwa ry’ubwo butaka kuri AHSU yigisha ibijyanye no gutera ikinya, kuvura indembe, kubaga abantu, ubuvuzi bw’indwara z’imbere mu mubiri, […]

Continue Reading

Sudani y’Epfo yemeye kwakira abimukira benshi bazirukanwa muri Amerika

Leta ya Sudani y’Epfo yemeye kwakira abimukira benshi b’abanyamahanga bazirukanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, isaba ko ibihano byafatiwe abayobozi bakuru bayo bikurwaho. Mu bayobozi isabira gukuriraho ibihano harimo umujyanama mukuru wa Perezida Salva Kiir mu bijyanye n’imari, Dr. Benjamin Bol Mel, uhabwa amahirwe yo gusimbura Umukuru w’Igihugu. Sudani y’Epfo kandi isaba Amerika gusubizaho […]

Continue Reading

Kubuza abanyamahanga gukora ubucuruzi buto muri Tanzania byateje impaka muri Kenya

Tanzania yafashe icyemezo cyo guhagarika abanyamahanga gutunga no gukora ubucuruzi buto, bitera impaka n’uburakari ku ruhande rwa Kenya, igihugu gituranyi. Itegeko rishya ribabuza gukora mu byiciro 15 by’ubucuruzi birimo: kohereza amafaranga kuri telefoni (mobile money), kuyobora ba mukerarugendo, ubucukuzi buto bw’amabuye y’agaciro, kugura imyaka ku mirima, salon z’ubwiza, amaduka y’ubukorikori (curio shops), ndetse no gushinga […]

Continue Reading

Angola: Batanu bapfuye, abasaga 1200 batabwa muri yombi bazira kwigaragambya

Polisi ya Angola yatangaje ko abantu batanu barimo n’umupolisi bishwe, abarenga 1 200 batabwa muri yombi nyuma y’imyigaragambyo yamagana izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli yabereye mu murwa mukuru, Luanda. Iyo myigaragambyo yatangiye ku munsi wa Gatatu  itangijwe n’abatwara imodoka zitwara abagenzi ku wa 28 Nyakanga bamagana izamuka ry’ibiciro bya lisansi  ariko uko iminsi igenda  ikurikirana imyigaragambyo […]

Continue Reading

Ibyo wamenya kuri ba Jenerali icyenda bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba Mukuru mu Ngabo z’u Rwanda, yemereye abasirikare barenga 1000 barimo abari ku rwego rw’Abajenerali kujya mu kiruhuko cy’izabukuru. Ni icyemezo cyatangajwe n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 29 Nyakanga 2025. Abasirikare bakuru bagiye mu kirihuko cy’izabukuru, abafite ipeti rya Major General ni babiri, mu gihe […]

Continue Reading

Perezida wa Santarafurika Touadéra yambitse imidari y’ishimwe ingabo z’u Rwanda

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof. Faustin Archange Touadera yambitse imidali y’ishimwe abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro no kubungabunga umutekano muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA), abashimira uko bitwara mu kazi kabo. Ibirori byabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu mu Murwa mukuru Bangui ku […]

Continue Reading

Hamenyekanye icyateye igabanuka ry’amazi mu gihugu hemezwa ko bigiye gushakirwa umuti

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yemeye ko mu Mpeshyi ya 2025, amazi yabuze bikabije hirya no hino mu gihugu, ariko icyo kibazo ngo cyatewe n’igabanyuka ry’amazi y’umugezi wa Nyabarongo kandi kigiye gushakirwa umuti. Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Jimmy Gasore, yavuze ko inkomoko y’ibura ry’amazi ryatewe n’umugezi wa Nyabarongo kandi inganda zirimo urwa Kanzenze na Nzove ari ho […]

Continue Reading

Icyemezo cya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza cyanenzwe n’amahanga

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Bwongereza, David Lammy, yavuze ko yizeye ko umugambi w’u Bwongereza wo kuganiza Leta ya Palesitine muri Nzeri uzagira ingaruka ku bibera ku butaka kandi ukazana agahenge muri Gaza. U Bwongereza kuri uyu wa Kabiri bwatangaje ko buzaganuriza Leta ya Palesitine nibura igihe Israel yaba yanze kwemera agahenge no gufata ingamba zo […]

Continue Reading

Umwuka mubi hagati ya Leta y’u Burundi n’abatwara abagenzi wahagaritse ingendo

Umwuka mubi hagati ya Leta y’u Burundi n’abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange wahagaritse ingendo zihuza Umujyi wa Bujumbura n’ibice bitandukanye byo muri iki gihugu. U Burundi bumaze igihe kirekire bwugarijwe n’ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli (lisansi na mazutu), ibyatumye abafite ibinyabiziga bajya kubyishakira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Tanzania. Iyo bagiye kugurira […]

Continue Reading

Ba Jenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yemeje ikiruhuko cy’izabukuru cy’abasirikare icyenda bari ku rwego rw’Abajenerali. Icyo kiruhuko cyemejwe n’Itangazo rya RDF rinyuze ku rubuga rwa X kuri wa Kabiri, tariki ya 29 Nyakanga 2025. Abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo ba Maj Gen Andrew Kagame na Wilson Gumisiriza, hamwe na ba Brig […]

Continue Reading

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera Amb.Gao guhagararira u Bushinwa mu Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Nyakanga Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera Ambasaderi mushya w’u Bushinwa, Gao Wenqi guhagararira igihugu cye mu Rwanda. Amb. Gao Wenqi, yageze mu Rwanda ku wa 27 Kamena 2025, aje gusimbura mugenzi we Amb. Wang Xuekun wari usoje imirimo ye mu Rwanda. Yakiriwe n’abayobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga […]

Continue Reading