Tanzania yafashe icyemezo cyo guhagarika abanyamahanga gutunga no gukora ubucuruzi buto, bitera impaka n’uburakari ku ruhande rwa Kenya, igihugu gituranyi.
Itegeko rishya ribabuza gukora mu byiciro 15 by’ubucuruzi birimo: kohereza amafaranga kuri telefoni (mobile money), kuyobora ba mukerarugendo, ubucukuzi buto bw’amabuye y’agaciro, kugura imyaka ku mirima, salon z’ubwiza, amaduka y’ubukorikori (curio shops), ndetse no gushinga radio na televiziyo.
Minisitiri w’ubucuruzi, Selemani Jafo, yasobanuye ko abanyamahanga bari batangiye kwinjira cyane mu bikorwa by’ubukungu bitari ku rwego rwo hejuru, bikwiye guharirwa abaturage ba Tanzania.
Muri Tanzania, benshi bishimiye icyemezo kubera impungenge z’uko abanyamahanga, harimo n’Abashinwa, bari batangiye kwigarurira ubucuruzi buto. Umwaka ushize, abacuruzi bo muri Kariakoo i Dar es Salaam bakoze imyigaragambyo bamagana imisoro ihanitse no guhangana n’abacuruzi b’Abashinwa badafite amategeko abigenga.
“Twakiriye neza iki cyemezo kuko kirengera imibereho y’abacuruzi ba Tanzania,” nk’uko Severine Mushi, uyobora ishyirahamwe ry’abacuruzi ba Kariakoo, yabibwiye The Citizen.
Abazarenga kuri iri tegeko bazahanishwa amande, gufungwa amezi atandatu, ndetse no kwamburwa viza n’ibyangombwa by’akazi.
Jafo yongeyeho ko yizeye ko ubu busezererwa ku bucuruzi buto buzatuma abanyamahanga bashora imari mu bikorwa binini bifatika.
Ariko muri Kenya, icyo cyemezo cyateje uburakari, bamwe bavuga ko kibangamiye amasezerano y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yemerera abanyamuryango umunani kwishyira bakizana mu bucuruzi no kwimuka.
Umuyobozi w’akanama k’ubucuruzi mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya, Bernard Shinali, yaburiye ko icyemezo cya Tanzania gishobora gutera ingamba zo kwihimura, nk’uko byatangajwe n’igitangazamakuru Daily Nation cya Kenya.
Shinali yavuze ko inteko ishinga amategeko ya Kenya izatumiza Minisitiri w’Ubucuruzi kugira ngo asobanure byimbitse icyo kibazo.
Umukerarugendo ukomeye w’Umunyakenya, Mohammed Hersi, nawe yashyize mu majwi icyemezo cya Tanzania cyo kubuza abanyamahanga kwinjira mu mirimo imwe.
“Igihe cyose tugomba kureba ishusho rusange… Gukingira isoko ntibizigera bifasha igihugu gutera imbere,” Hersi yabitangaje kuri X.
umwe yanditse kuri X yagize ati “Abandi Banya-Kenya benshi bagaragaje impungenge kuri iki cyemezo binyuze ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko kibangamiye ihuriro ry’akarere.
Abanya-Tanzania bakora ubucuruzi buto bwose bushoboka muri Kenya nta nkomyi. Biragaragara ko Tanzania idashyira umutima ku muryango wa EAC,”
umwe yanditse kuri X.
Tanzania na Kenya kenshi bagiye bagirana amakimbirane ya politiki n’ubukungu.
Kenshi, Tanzania yashinjwaga gushyiraho imisoro yo kurengera isoko ryayo no guhagarika ibicuruzwa, bikavugwaho nabi n’ibihugu bigize akarere.
Mu kwezi kwa Gicurasi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Musalia Mudavadi, yavuze ko Abanya-Kenya bagera ku 250,000 baba cyangwa bakorera ubucuruzi muri Tanzania, yongeraho ko hakenewe kubungabunga umubano mwiza.
Yabivugiye mu gihe hari umwuka mubi wari hagati y’ibihugu byombi nyuma y’ifatwa ry’Abanya-Kenya bajyanye i Dar es Salaam kureba urubanza rwa Tundu Lissu ushinjwa ubugambanyi.
Bamwe muri bo birukanwe, mu gihe umuhuzabikorwa w’Abanya-Kenya Boniface Mwangi n’umunya-Uganda Agather Atuhaire baburiwe irengero nyuma baza kuvugwaho gukorerwa iyicarubozo rishingiye ku gitsina.
Tanzania iteganya amatora rusange muri Ukwakira, aho ishyaka riri ku butegetsi CCM ryitezwe ko rizongera gutsinda.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

