“Turimo gupfa buhoro buhoro, ni muturokore”, Inzara irimo guhitana abaturage ba Gaza umusubirizo nyuma y’icyumweru cy’ibihe bibabaje

Ababyeyi bareba abana babo bari guta ibiro umunsi ku wundi bitewe n’uko inkunga y’ibiribwa ikomeje gufatirwa na Israheli, bituma inzara itangira kwica abantu nk’uko inzobere zemeza ko inzara ikabije iri kuba muri ako gace. Abaturage ba Gaza ntibari bakeneye icyemezo cy’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye zemeza ko ibihe bibi cyane by’inzara biri kuba muri Gaza. Bamaze amezi […]

Continue Reading

Umunyamakuru Lorenzo wakoreraga RBA yerekeje kuri SK FM

Umunyamakuru wa Siporo, Musangamfura Christian Lorenzo, wari umaze igihe mu Rwego rw’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), akaba yari amaze kubaka izina kuri Radio Rwanda, yerekeje kuri SK FM. Lorenzo yari amaze iminsi atumvikana kuri Radio Rwanda na Magic FM nyuma yo guhagarikwa amezi abiri n’ubuyobozi bwa RBA kubera kugirana ikibazo  na mugenzi we Rugaju Reagan. SK FM […]

Continue Reading

Protais Mitali wigeze kuba Minisitiri wa Siporo yitabye Imana

Protais Mitali wigeze kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo yitabye Imana aguye mu Bubiligi. Ni amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga ndetse akagaragaza ko yazize uburwayi. Iyi nkuru yamenyekanye mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Kanama 2025. Icyakoze nta muntu wo mu muryango wa nyakwigendera uragira icyo atangaza ku rupfu rwa Mitali. Mitali […]

Continue Reading

Burundi: Abadepite basabwe gushaka diplômes, kwiga Icyongereza na mudasobwa

Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, Ndabirabe Daniel Gélase, yasabye abadepite bashya gushaka diplômes, bakiga Icyongereza ndetse na mudasobwa kugira ngo bagendane n’igihe kigezweho. Ubu butumwa yabutanze tariki ya 31 Nyakanga 2025, nyuma y’aho Inteko y’u Burundi itoye Perezida wayo na ba Visi Perezida babiri, mbere yo gutangira ku mugaragaro manda nshya […]

Continue Reading

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin, yagaragaje ibyo abona byakwitabwaho kugira ngo Afurika itere imbere

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yagaragaje ko gushyira imbaraga mu gushora imari mu kubaka ibikorwaremezo by’imihanda, ibyambu n’iby’amashanyarazi, guteza imbere buhinzi no gutera inkunga ifatika ibigo bito n’ibiciriritse, byagira uruhare rufatika mu kwihutisha iterambere rirambye rya Afurika. Yabitangaje kuri uyu wa 1 Kanama 2025, ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama y’Inteko Rusange ya 2025 ya TDB […]

Continue Reading

Abarimu barenga 2000 basabye guhindurirwa aho bakorera muri 2024

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko mu mwaka wa 2024 abarimu 2.235 basabye guhindurirwa aho bakora bakajyanwa ahandi, kubera ibibazo bitandukanye birimo kuba kure y’umuryango. MINEDUC yagaragaje ko umubare munini w’abarimu basabye guhindurirwa aho bakorera ari abakorera mu Karere ka Rusizi bangana na 132, mu gihe Akarere ka Kicukiro ari ko gafite umubare muto w’abarimu bashaka […]

Continue Reading

Abanya-Kenya bakorera muri Tanzania barasaba Perezida Ruto kugira icyo akora ku ihohotera bari gukorerwa

Abanya-Kenya bakorera muri Tanzania baratabaza Perezida wa Kenya, William Ruto, ngo agire icyo akora nyuma yuko iki gihugu gishyizeho amabwiriza akumira abanyamahanga bakora ubucuruzi buto n’ubuciritse. Ku wa 25 Nyakanga 2025 ni bwo Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi muri Tanzania yashyizeho itegeko rikumira abanyamahanga gukora ubucuruzi buto n’ubuciriritse, bakabuharira Abanyatanzaniya. Ni umwanzuro utaraguye neza abanyamahanga bakorera muri […]

Continue Reading

U Rwanda na RDC byahuriye mu nama yo gusuzuma iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byahuriye mu nama ya Komite ihuriweho ishinzwe gusuzuma iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 27 Kamena 2025. Iyi nama yabereye i Washington ku wa 31 Nyakanga 2025, yitabiriwe n’abahagarariye Amerika, Qatar, Togo ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), […]

Continue Reading

Gakenke:Hagiye kubakwa inzu y’amateka ku musozi wa Huro ubumbatiye amateka y’Umuganura

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke, bwatangaje ko bugiye kurushaho kwita ku musozi wa Huro, ubumbtiye amateka akomeye mu mitegurire y’Umuganura, kuva mu kinyejana cya 16, aho hagiye kubakwa inzu y’amateka ndetse n’imihanda yerekezayo igatunganywa. Ni ibyatangajwe na Meya wa Gakenke, Mukandayisenga Véstine, ubwo yaganirizaga abakozi b’Inteko y’Umuco ndetse n’abanyamakuru, ubwo bari mu gikorwa cyo kuzenguruka ahantu […]

Continue Reading

Umunyamakuru Ishimwe Ricard ‘Umutasi’ yatawe muri yombi

Umunyamakuru Ishimwe Ricard wa SK FM yatawe muri yombi,mu gihe hakorwa iperereza ku mafaranga ya APR FC yanyerejwe. Yatawe muri yombi  ku wa kane tariki ya 31 Nyakanga 2025. Amakuru  aravuga ko hamaze iminsi hafunguwe case yo gukurikirana amakosa yaba yarakozwe mu miyoborere, yaba yarahombeje apr fc mu igurwa ry’ama-tickets n’abakinnyi. Aho bigaragara ko byaba […]

Continue Reading

BDF yahujwe na BRD

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko Ikigega cy’Iterambere gishinzwe guteza Imbere Imishinga (BDF) na Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD), bihuzwa hagamijwe gushyiraho urwego rukomeye ruzafasha guteza imbere abashoramari n’abacuruzi bo mu gihugu hose. Izi mpinduka zigamije guhuza ubushobozi bwa BDF ikunze gukorana n’abacuruzi bato n’abaciriritse (SMEs) n’ubushobozi bwa BRD bwo gutanga inguzanyo nini, ubunararibonye mu […]

Continue Reading