Burundi: Abadepite basabwe gushaka diplômes, kwiga Icyongereza na mudasobwa

NEWS

Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, Ndabirabe Daniel Gélase, yasabye abadepite bashya gushaka diplômes, bakiga Icyongereza ndetse na mudasobwa kugira ngo bagendane n’igihe kigezweho.

Ubu butumwa yabutanze tariki ya 31 Nyakanga 2025, nyuma y’aho Inteko y’u Burundi itoye Perezida wayo na ba Visi Perezida babiri, mbere yo gutangira ku mugaragaro manda nshya y’imyaka itanu.

Ndabirabe wari unasanzwe ayobora Inteko icyuye igihe, yabwiye abadepite bashya ko abenshi muri bo bakiri bato, bityo ko bakwiye kwiyungura ubumenyi kugira ngo bashobore gusohoza inshingano neza.

Yagize ati “Muzafate ko iki gihe ari amahirwe Imana iduhaye, kugira ngo twiyungure ubwenge. Ntimute igihe, mwiyungure ubwenge. Urebye benshi muracyari bato, abatararangiza nk’amashuri bazarebe uburyo bakongeraho. Ni diplômes. Hano witunganyije neza, umwanya ushobora kuwubona. Ako kanya muzaba mubonye, ntimuzagapfushe ubusa.”

Aba badepite babwiwe kandi ko mu mahanga, Icyongereza ari rwo rurimi rukunze gukoreshwa, bityo ko bakwiye kucyiga kugira ngo nibazahagararira igihugu cyabo, bazumve ubutumwa bahabwa.

Ndabirabe yagize ati “Hano muzagira igihe cy’uko musohoka kubonana n’abandi mu bindi bihugu. Ururimi bakunze gukoresha ni Icyongereza. Icyongereza mugishyire ku rutonde rw’ibyo mwebwe ku giti cyanyu musabwa kumenya.”

Yakomeje ati “Kuko birababaje ko wagenda mu nama hanze, ibyo bari kuvuga ntushobore kubyumva. Kandi rimwe na rimwe ntubona n’uwo ubaza cyangwa wanamubaza akakubwira ibitari byo. Urumva ko utazi ururimi, bigorana. Turabasabye, icyo kintu muzacyitwararike.”

Ndabirabe yamenyesheje abadepite ko Inteko y’u Burundi yafashe icyemezo cyo gukoresha mudasobwa, kuko byagaragaye ko impapuro zitwara igihugu amafaranga menshi.

Ati “Abatari babizi, mwiyigishe bidatinze gukoresha mudasobwa kuko nta muntu uzaguha urupapuro rwo gukoreraho. Bivuga ko hariya ku Munyamabanga Mukuru w’Inteko bazabafasha kugira ngo izo mashini bashobore kuzibaha ariko cyane cyane bazanabafasha gushaka abarimu babigisha kugira ngo mumenye gukoresha izo mashini.”

Abagize Inteko y’u Burundi, umutwe w’abadepite batowe tariki ya 5 Kamena 2025. Bose hamwe ni 111 barimo 108 bo mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi na batatu bahagarariye ubwoko bw’Abatwa

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *