Umunyamakuru Lorenzo wakoreraga RBA yerekeje kuri SK FM

NEWS

Umunyamakuru wa Siporo, Musangamfura Christian Lorenzo, wari umaze igihe mu Rwego rw’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), akaba yari amaze kubaka izina kuri Radio Rwanda, yerekeje kuri SK FM.

Lorenzo yari amaze iminsi atumvikana kuri Radio Rwanda na Magic FM nyuma yo guhagarikwa amezi abiri n’ubuyobozi bwa RBA kubera kugirana ikibazo  na mugenzi we Rugaju Reagan.

SK FM yari imaze igihe icungira hafi Lorenzo dore ko yamwifuje no muri Mutarama, uyu musore agasezera, ariko RBA ikitambika bikaba ngombwa ko akomeza gukora kuri Radio Rwanda na Magic FM yajyaga yumvikanaho.

Lorenzo yatangiriye umwuga w’itangazamakuru kuri RC Musanze aho yaje kuva yerekeza kuri Fine FM icyakora ntiyahamara iminsi kuko yahise yerekeza kuri Radio Rwanda, aha na ho ahava ajya kuri Radio 10 mbere y’uko ahava agasubira kuri Radio Rwanda ku nshuro ya kabiri.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *