AFC/M23 yamaze kubona abantu 189 bahuye n’uwanduye Ebola i Goma.

NEWS

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko ryamaze gutahura abantu 189 bahuye n’uwanduye icyorezo cya Ebola wagaragaye mu Mujyi wa Goma tariki ya 17 Gicurasi 2026.

Umuyobozi wa laboratwari ya RDC (INRB), Prof. Jean Jacques Kayembe, yasobanuye ko umurwayi wa Ebola wagaragaye i Goma yahageze avuye mu Mujyi wa Bunia mu Ntara ya Ituri, nyuma y’aho umugabo we yishwe n’iki cyorezo.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko uwagaragayeho Ebola ari guhabwa ubuvuzi bwihariye i Goma, kandi ko hafashwe ingamba zikomeye zo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo, zirimo gushakisha abahuye na we kugira ngo bakurikiranirwe hafi.

Kanyuka kandi yasobanuye ko AFC/M23 yashyizeho itsinda rishinzwe gukumira iki cyorezo, rigizwe n’abahanga mu by’ubuvuzi n’abo mu miryango y’abafatanyabikorwa kugira ngo bakore iperereza, basuzume, banafate ingamba zikenewe.

Mu ijoro ryo ku wa 18 Gicurasi, Kanyuka yatangaje ko abantu 189 bahuye n’uwanduye Ebola bamaze kuboneka, kandi ko uwo munsi ibipimo 22 mu byafashwe byoherejwe muri INRB i Kinshasa kugira ngo bisuzumwe.

Yagize ati “Mu bisubizo byabonetse, ibipimo bitanu ntibyagaragaje ubwandu mu gihe hategerejwe ibindi bisubizo.”

AFC/M23 yasobanuye ko mu Mujyi wa Bukavu, Intara ya Kivu y’Amajyepfo, habonetse umuntu waketsweho kwandura Ebola, ariko ko ibipimo byasuzumwe na laboratwari iri i Goma byagaragaje ko atanduye.

Iti “Kugeza ubu, mu bice byose tugenzura, umuntu umwe rukumbi wagaragayeho Ebola ari kuvurirwa i Goma kandi nta wundi murwayi uraboneka.”

Iri huriro ryagaragarije abatuye mu bice rigenzura ko nta gikuba cyacitse, bityo ko bakwiye gutuza ariko bakanaba maso, bubahiriza ingamba zo kwirinda ko iki cyorezo cyabageramo.

Kubera ko Goma na Bukavu ari hafi y’u Rwanda, Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gufunga imipaka y’i Rubavu n’i Rusizi kugira ngo Ebola itazagera ku butaka bwarwo.

Leta y’u Rwanda kandi yafashe zirimo kurushaho kugenzura urujya n’uruza no gukorana n’abafatanyabikorwa bakorera mu gihugu, mu karere n’abo kure yako hagamijwe kurinda ubuzima bw’abaturarwanda.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *