Burundi: Amashyaka atanu yanze kugira uruhare mu myiteguro y’amatora.

NEWS Politics

Amashyaka atanu atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi yatangaje ko atazagira uruhare mu myiteguro y’amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2027 bitewe n’uko ibibazo byagaragaye mu mwaka ushize bitakemutse.

Mu itangazo rihuriweho ryashyizweho imikono tariki ya 8 Gicurasi 2026, CNL, UPRONA, CODEBU, Sahwanya Frodebu na CDP yatangaje ko amatora y’abadepite n’abasenateri yabaye mu mwaka ushize yabayemo ibibazo kandi ko nta cyizere gihari cy’uko bizakemuka.

Aya mashyaka yatangaje ko Komisiyo yigenga ishinzwe amatora mu Burundi (CENI) idafite ubushobozi bwo gutegura neza amatora y’Umukuru w’Igihugu bitewe n’uko yitwaye nabi mu matora y’abadepite n’abasenateri aheruka.

Ntiyavuze ibibazo byagaragaye ariko mu byinubiwe cyane mu matora yabaye mu 2025 harimo iyibwa ry’amajwi no kuba abaturage baratowe bacungirwa hafi n’urubyiruko rushamikiye ku ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, Imbonerakure, ku buryo batashoboraga kwisanzura.

Ibi bibazo byagize ingaruka zikomeye kuko ku nshuro ya mbere kuva mu Burundi hajyaho ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi, Inteko Ishinga Amategeko yegukanywe n’ishyaka CNDD-FDD gusa.

CNL n’andi mashyaka ane yatangaje ko adateze kwitabira inama zitegura amatora keretse mu gihe haba habaye ibiganiro bya politiki bigamije gukemura imbogamizi zagaragaye kugira ngo Abarundi bizere ko amatora y’ubutaha azaba mu mucyo.

Aya mashyaka yibukije Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ko ari we wa mbere mu gihugu ufite inshingano yo gusigasira ihame rya demokarasi, bamusaba gutangiza ibiganiro bya politiki kugira ngo habeho ubwumvikane.

Ati “Amashyaka yashyize imikono kuri iyi nyandiko yiyemeje kwitabira ibiganiro byo gusasa inzobe kandi byubaka, bigamije gukomeza demokarasi no kugira ngo amatora y’ubutaha azabe yizewe nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Burundi.”

Kuri uyu wa 9 Gicurasi 2026, Perezida w’u Burundi yatangaje ko hari abo umutima utarihamwe kubera amatora, bityo ko bakeneye “ikiganiro cy’umubyeyi.”

Yagize ati “Ndabahumurije nk’umubyeyi w’Abarundi bose, cyane ko ndangije ingendo mu ntara zose mpumuriza abenegihugu, na bo aho bukera nzabageraho.”

Perezida wa CENI, Prosper Ntahorwamiye, yari yasubije aya mashyaka ko kwitabira inama zitegura amatora ari ubushake, bityo ko zizitabirwa n’ababishaka. Yari yanateye utwatsi ibiganiro byifuzwa.

Perezida Evariste Ndayishimiye yatangaje ko azegera aya mashyaka akayaganiriza.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *