Connect with us

NEWS

Bamwe mu bacungagereza bari bamaze amezi 5 bafunzwe barekuwe

Published

on

 

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, rwatangaje ko abacungagereza 135 bari bamaze amezi atanu bafungiwe mu ishuri ry’amahugurwa ryarwo riherereye mu Karere ka Rwamagana bamaze kurekurwa.

 

Umuvugizi wa RCS, CSP Kubwimana Thérèse, kuri uyu wa 2 Gicurasi 2024 yatangarije IGIHE ko aba bacungagereza bari bakurikiranweho amakosa atandukanye bafunguwe ku wa 29 Mata.

 

CSP Kubwimana yabajijwe niba aba bacungagereza barekuwe nk’uko byari bikomeje kuvugwa, asubiza ati “Yego ni byo.”, ku gihe bafunguriwe ati “Ku wa Kabiri.”

 

Bamwe muri aba bacungagereza babwiye itangazamakuru ko bamaze igihe kigera ku mezi atanu bafungiwe muri iki kigo kibamo ishami rya RCS rishinzwe imyitwarire.

 

Hari amakuru yavugaga ko tariki ya 19 Mata 2024 batangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara bavuga ko bafungiwe ubusa, ariko CSP Kubwimana aherutse gutangaza ko aya makuru atari ukuri.

 

Yasobanuye ko aba bacungagereza bari bafunzwe mu buryo bwemewe n’amategeko, bityo ngo nta muntu byari bikwiye gutera ikibazo.

Ati “Bariyo mu buryo bwemewe n’amategeko atugenga, cyane ko turi Urwego rwihariye. Kuba hari abantu bakoze amakosa bari gukurikiranwa, sinumva ko ari ikintu cyagakwiye guhuruza inzego.”

 

CSP Kubwimana yatangaje muri aba bacungagereza, hari abashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), abahagaritswe by’agateganyo ndetse n’abo biteganyijwe ko basubira mu kazi.

 

Ati “Hari abashyikirijwe RIB, hari abahagaritswe by’agateganyo, hari n’abazagaruka mu kazi. Ni ibyiciro bitatu.”

 

CSP Kubwimana aherutse kubwira itangazamakuru  ko iyo umukozi wa RCS akoze amakosa atuma ajyanwa mu nkiko, hari ubwo biba ngombwa ko avanwa mu kazi, ariko ko hari ubwo uru rwego rufata icyemezo cyo kubahana kugira ngo bitekerezeho, bahindure imyitwarire kugira ngo bazakore neza kurushaho.

 

Rwandanews24 yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa RCS kugira ngo basobanurirwe iby’iri fungurwa ariko ntibyadushobokera kuko numero za telephones zabo twagerageje guhamagara zari zitariho ku murongo

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *