Connect with us

NEWS

Abantu 188 bahitanwe n’imyuzure mu gihe abasaga 90 baburiwe irengero

Published

on

Minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu ya Kenya yavuze ko byibuze abantu 188 bamaze gupfa kubera imvura ikabije ikomeje kugwa mu gihugu. Yavuze ko hapfuye abantu icyenda mu masaha 24 ashize

Kugeza ubu, abantu 90 banditswe ko baburiwe irengero mu gihe abandi 125 bakomeretse.

Umubare w’ingo zimuwe ni 33.100, ibyagize ingaruka ku bantu bagera ku 165.500 nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga The Star rwo muri iki gihugu ivuga.

Muri rusange, byibuze abantu 196.296 bagizweho ingaruka n’imvura iremereye imaze iminsi iri kugwa.

Ikindi kandi, umunyamabanga wa Guverinoma, Kithure Kindiki, yatangaje ko amashuri 1.967 yibasiwe n’umwuzure.

Yavuze ko itsinda ry’abatabazi ryaturutse mu Ntara ya Narok hamwe n’itsinda ry’umutekano mu Ntara na Croix-Rouge bimuye abantu 90 mu bikorwa byahujwe ku butaka no mu kirere muri Masai Mara.

Kenya: Imyuzure yatumye itangira ry'amashuri risubikwa - Kigali Today

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *