Guverineri Somo wa Kivu y’Amajyaruguru wahunze Goma yasubiranyemo n’abadepite

Umwuka mubi watutumbye hagati ya Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru washyizweho n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gen Evariste Kakule Somo, n’abadepite bo ku rwego rw’intara, bapfa umushahara. Aba badepite tariki ya 15 Kanama 2025 banditse ibaruwa, bagaragaza ko abakozi bo muri iyi ntara bamaze amezi atatu badahembwa, bashinja Guverineri Kakule kubigiramo uruhare. Guverineri Kakule […]

Continue Reading

Kayonza: Umusaza w’imyaka 65 aracyekwaho gusambanya umwuzukuru we w’imyaka Umunani

Umusaza wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Rukara w’imyaka 65 akekwaho gusambanya umwuzukuru we w’imyaka umunani. Abaturanyi b’uwo musaza bagaragaje ko batewe agahinda n’ibyakozwe na we bagasaba ko hakoreshwa imbaraga agashakishwa kuko nyuma yo kubikora atongeye kugaragara. Ibyo byabereye mu Mudugu wa Kabari I, akagari ka Rwimishinya, mu Murenge wa Rukara. Umugore w’uwo […]

Continue Reading

Abantu batanu bishwe n’imvura imaze iminsi ibiri igwa mu Rwanda

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, yatangaje ko ibiza byakomotse ku mvura yaguye hagati ya tariki 16 na 17 Kanama 2025 byahitanye abantu batanu mu gihe abandi 25 bakomeretse. Kuva muri Nyakanga 2025 hatangiye kugwa imvura mu gihe byari bimenyerewe ko ibihe by’impeshyi nta mvura igwamo yanagwa ikaba nke cyane. Muri Kanama ho abenshi bavugaga ko […]

Continue Reading

Haravugwa uruhande ruri gukoresha intwaro ziremereye mu mirwano ya AFC/M23 na FARDC n’abayifasha

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rw’igisirikare cy’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abagifasha, bagabye ibitero bakoresheje intwaro ziremereye ndetse n’indege zitagira abapilote (Drones) mu duce tumwe two mu Ntara ya Kivu y’Epfo. Byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka kuri iki Cyumweru tariki 17 Kanama 2025, wavuze ko ari bwo uruhande bahangaye rwagabye ibi […]

Continue Reading

Uko mu rugo rw’umuturage hatahuwe inka zari zaribwe zirimo iyari imaze amezi umunani yarabuze

Mu rugo rw’umuturage wo mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi, hasanzwe inka ebyiri zari zaribwe abantu babiri, zatahuwe nyuma yo kumva muri uru rugo habirira inka kandi abaturanyi bazi ko badafite ubushobozi bwo kuzigura. Izi nka zafatiwe mu rugo rw’uwitwa Callixte n’umugore babana witwa Esperance, ruherereye mu Mudugudu wa Nyabiranga, Akagari ka Kamanyenga […]

Continue Reading

Amanota ya P6 na 0’ Level y’ibizamini bya Leta bya 2024/25 agiye gutangazwa

Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC yatangaje ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2024/2025 by’abo mu mashuri abanza (P6) n’Icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O’ Level) azatangazwa ku wa Kabiri tariki ya 19 Kanama 2025. Ni ibyasohotse mu itangazo rya MINEDUC ryo ku Cyumweru tariki ya 17 Kanama 2025, ryanagaragaje ko umwaka w’amashuri wa 2025/2026 uzatangira […]

Continue Reading

Kivu y’Amajyaruguru: ADF yishe abaturage 59 mu minsi itatu

Umutwe w’iterabwoba wa ADF wishe abaturage bagera kuri 59 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru iri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Aba baturage biciwe mu duce dutandukanye two muri Segiteri ya Bapere muri teritwari ya Lubero ndetse no mu mujyi wa Oicha muri teritwari ya Beni, kuva tariki ya 16 Kanama 2025. Mu […]

Continue Reading

Rusizi: Imodoka bahawe na Perezida Kagame imaze imyaka ibiri mu igaraje

Abanyamuryango ba Koperative Umucyo, igizwe n’abasaza n’abakecuru bo mu Murenge wa Gikundamvura bafata inkunga y’ingoboka, bavuga ko imodoka bari barahawe na Perezida Kagame yo kubafasha kugeza umusaruro ku masoko, ubu yangiritse ndetse ikaba imaze imyaka ibiri mu igaraje na bo bari mu gihirahiro. Mu 2015 Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemereye imodoka aba basaza n’abakecuru […]

Continue Reading

Leta ya RDC na AFC/M23 byashyikirijwe umushinga w’amasezerano y’amahoro

Leta ya Qatar yashyikirije ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 umushinga w’amasezerano y’amahoro kugira ngo biwusuzume mbere yo kuwemera. Tariki ya 19 Nyakanga 2025, Leta ya RDC na AFC/M23 byashyize umukono ku mahame abiganisha ku masezerano y’amahoro, bibifashijwemo na Leta ya Qatar. Zimwe mu ngingo zikubiye muri aya mahame zirimo kurekura imfungwa […]

Continue Reading

Ubuhamya bwa Brig Gen Faye uri mu basirikare ba Loni banze gutererana Abatutsi muri Jenoside

Brig. Gen. Faye Hadji Babacar yavuze ko ubwo hafatwaga icyemezo cyo gukura MINUAR mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abasirikare bahisemo kuhaguma binyuranyije n’itegeko bari bahawe. Uyu musirikare ukomoka muri Sénégal, ari mu bahoze ari ab’Umuryango w’Abibumbye b’Abanyafurika bari mu butumwa mu Rwanda mu 1994. Ku itariki ya 7 Mata 1994, u […]

Continue Reading

Guhemba miliyoni 80 Frw itwaye Shampiyona: Intego za Shema Fabrice muri FERWAFA

Shema Ngoga Fabrice uri kwiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amagaguru (FERWAFA) yijeje Ko natorwa azahemba Ikipe yatwaye Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu bagabo miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda. Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Kanama 2025, mu kiganiro n’itangazamakuru cyari kigamije kugaragaza imigabo n’imigambi y’ibyo azakora mu gihe yaba atsinze amatora y’iri shyirahamwe. Ubwo […]

Continue Reading