Huye: Umugabo n’umugore barwanye, umugore ahasiga ubuzima

Umugore w’imyaka 38 wo mu Karere ka Huye yishwe atemaguwe bikekwa ko byawakozwe n’umugabo we w’imyaka 35 na we urembeye mu bitaro nyuma yo gusangwa yanegekaye afite ibikomere. Byabaye mu ijoro ryo ku wa 27 rishyira ku wa 28 Kanama 2025 saa tatu z’ijoro, bibera mu Mudugudu wa Rugerero, Akagari ka Muyogoro, Umurenge wa Huye, […]

Continue Reading

Gicumbi: Umugore yishwe n’umugabo we amakubise majagu

Emmanuel Hareramungu wo mu Murenge wa Muko mu Karere Ka Gicumbi yafashwe n’inzego z’umutekano akurikiranyweho kwica umugore we Nyampundu Chantal amwicishije majagu. Nyakwigendera yishwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 rishyira ku wa 28 Kanama 2025, aho uru rupfu rwaturutse ku makimbirane yari mu muryango. Abaturage b’Umudugudu wa Ntonyanga ahabereye ubwo bwicanyi babwiye Imvaho […]

Continue Reading

Rayon Sports na Kiyovu Sports ku munsi wa 1: Uko amakipe azahura muri Shampiyona 2025/26

Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League), rwashyize ahagaragara uburyo amakipe azahura mu mwaka utaha w’imikino wa 2025/26, aho umukino utegerejwe ku munsi wa mbere uzahuza Rayon Sports izatangira na Kiyovu Sports. Mu Ijoro ku wa Gatatu, tariki ya 27 Kanama 2025,  ni bwo hashyizwe ahagaragara uburyo amakipe azahura mu mwaka utaha […]

Continue Reading

Ishimwe rya Perezida Chapo ku Banyarwanda bafashije Mozambique guhashya ibyihebe

Perezida Daniel Francisco Chapo wa Mozambique yashimye abikuye ku mutima Abanyarwanda bafashije igihugu cye kurwanya iterabwoba ryari ryarahungabanyije umutekano w’intara ya Cabo Delgado. Iri shimwe yaritanze kuri uyu wa 27 Kanama 2025 ubwo yaganiraga na Perezida Paul Kagame wamwakiriye mu biro bye, Village Urugwiro, anabishimangira mu butumwa yagejeje ku itangazamakuru. Hashingiwe ku masezerano y’ibihugu byombi, […]

Continue Reading

Ubutaka burenga hegitari ibihumbi 495 buzahingirwa rimwe

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, bwatangaje ko mu gihembwe cy’ihinga cya 2026A hitezwe impinduka zirimo ko site 13.379 z’ubutaka buhujwe bungana na hegitari 495.155 buzahabwa umwihariko w’uko abazihingamo bose bazaterera rimwe yaba imbuto ndetse n’imiti mu rwego rwo gufasha abaturage kongera umusaruro. Byatanagawe kuri uyu wa Kabiri ubwo mu Karere ka […]

Continue Reading

U Rwanda na Mozambique byavuguruye amasezerano y’ubufatanye mu ishoramari no kurwanya iterabwoba

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Mozambique kuri uyu wa 27 Kanama 2025 zavuguruye amasezerano y’ubufatanye mu ishoramari no kurwanya iterabwoba. Umuhango wo gusinya aya masezerano wayobowe na Perezida Paul Kagame na Daniel Francisco Chapo wa Mozambique uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kuva kuri uyu wa 27 Kanama. Amasezerano yo kuvurura ubufatanye mu ishoramari yashyizweho umukono […]

Continue Reading

Perezida Kagame yakiriye Daniel Chapo uyobora Mozambique

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 27 Kanama 2025 yakiriye mu biro bye mugenzi we uyobora Mozambique, Daniel Francisco Chapo watangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda. Abakuru b’ibihugu bagiranye ibiganiro mu muhezo, byerekeye ubufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda na Mozambique mu nzego z’ingenzi. Perezida Chapo yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 27 […]

Continue Reading

Musanze: Batewe inkeke n’insoresore n’abagabo bitwaza imipanga mu tubari

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, cyane cyane muri santere y’ubucuruzi izwi nko mu Gisenyi, mu Karere ka Musanze, bakomeje kugaragaza impungenge ziterwa n’insoresore n’abagabo bitwaza imihoro mu tubari, aho bavuga ko ibikorwa byabo bishobora kubangamira umutekano w’abagiye muri utwo tubari. Abaturage bavuga ko hari igihe aba bantu baza bakenyereye imihoro ku mikandara, […]

Continue Reading

Google yaburiye abakoresha Gmail

Ikigo cy’ikoranabuhanga cya Google cyaburiye abokoresha serivisi yacyo ya Gmail, kwirinda gusubiza ubutumwa bubasaba gutanga ijambobanga (passwords) rya konti zabo za Gmail. Iki kigo cyasobanuye ko abasaba aya makuru ari abatekamutwe, ndetse bageze ku makuru y’abantu barenga miliyari ebyiri binyuze mu makuru bibye ikindi kigo cyakoranaga na Google cya Salesforce. Iki kigo cyavuze ko amakuru […]

Continue Reading

Perezida wa Mozambique ategerejwe mu Rwanda

Perezida Daniel Francisco Chapo guhera kuri uyu wa 27 Kanama 2025 aragirira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, rugamije kongerera imbaraga ubufatanye bumaze igihe kinini hagati y’ibihugu byombi. Mbere y’uko Chapo agera mu Rwanda, habanje kuza Minisitiri w’Ingabo, Gen Maj Cristóvão Artur Chume na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Maria Manuela dos Santos Lucas, Umugaba Mukuru w’ingabo […]

Continue Reading