Guverinoma y’u Rwanda n’iya Mozambique kuri uyu wa 27 Kanama 2025 zavuguruye amasezerano y’ubufatanye mu ishoramari no kurwanya iterabwoba.
Umuhango wo gusinya aya masezerano wayobowe na Perezida Paul Kagame na Daniel Francisco Chapo wa Mozambique uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kuva kuri uyu wa 27 Kanama.
Amasezerano yo kuvurura ubufatanye mu ishoramari yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika, na Ambasaderi wa Mozambique mu Rwanda, Amade Miquidade, wari uhagarariye urwego rw’igihugu cye rushinzwe guteza imbere ishoramari n’ibyoherezwa mu mahanga.
Ay’ubufatanye mu kurwanya iterabwoba yasinywe na ba Minisitiri b’ingabo b’ibihugu byombi, Juvenal Marizamunda, na mugenzi we wa Mozambique, Cristóvão Artur Chume.
Umubano w’u Rwanda na Mozambique watangiye mu 1990, wongererwa imbaraga mu 2018 ubwo ibihugu byombi byashyiragaho Komisiyo ihuriweho yo guteza imbere ubufatanye.
Kuva muri Nyakanga 2021, inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique zifatanya mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado yari yarahungabanyijwe bikomeye n’umutwe wa Ansar al Sunnah.
Kuva inzego z’umutekano zatangira gukorera muri Cabo Delgado, zirukanye ibyihebe, zibikura mu birindiro bihoraho byari byarashinze mu turere dutandukanye, bihungira mu mashyamba na ho zirabihasanga, zirabitsinsura.
Nyuma yo gutsinsura ibi byihebe, abaturage bari barahunze basubiye mu ngo zabo, ibikorwaremezo birimo umuriro w’amashanyarazi birongera birakora.
Perezida Kagame yatangaje ko umubano w’ibihugu byombi umeze neza, ati “U Rwanda na Mozambique bifitanye umubano ukomeye kandi ibirenze ibi, turi inshuti nyanshuti n’abavandimwe.”
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko u Rwanda na Mozambique bifitanye amasezerano menshi y’ubufatanye, bityo ko ikigiye gushyirwamo imbaraga ari ukuyashyira mu bikorwa.
Ku iterabwoba n’ubutagondwa, Perezida Kagame yatangaje ko Abanyafurika bakwiye kwifatanya mu kubirwanya. Ati “Uko ni ko dukwiye kwishoramo imari. Gutegereza ubufasha bwo hanze ntibyubaka amahoro arambye cyangwa iterambere.”
Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda na Mozambique bifite byinshi bihuriyeho, agaragaza ko yishimiye ko Chapo ateganya gusura icyanya cy’inganda cya Masoro no kuganira n’Abanyarwanda bifuza gushora imari muri Mozambique.
Ati “Nizeye ko turi mu nzira nziza yo guteza imbere ubufatanye bwiza dufitanye kandi niteguye gukomeza gukorana namwe Perezida kandi nguhaye ikaze n’itsinda ryawe mu Rwanda, kandi nizeye ko uzaryoherwa n’igihe uzamara hano.”
Perezida Chapo yagaragaje inama yahuje abahagarariye ibihugu byombi n’ikiganiro yagiranye na Perezida Kagame byari byiza, kandi ko bishimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.
Yavuze ko u Mozambique n’u Rwanda bizifatanya mu guteza imbere urwego rw’ubucuruzi n’ubukungu, umutekano, ubuhinzi, inganda n’ishoramari.

What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

