Rutahizamu Asman Ndikumana yerekeje muri Rayon Sports

NEWS

Rutahizamu w’Umurundi, Asman Ndikumana, wakoraga igeragezwa muri Rayon Sports yashyize umukono ku masezerano yo kuzayikinira mu myaka ibiri iri imbere.

Rayon Sports ikomeje kwitegura umwaka utaha w’imikino wa 2025/26, aho izawukinamo amarushanwa menshi arimo na CAF Confederation Cup iteganyijwe mu kwezi gutaha.

Mu kwitegura neza ikomeje kugerageza kugumana abakinnyi beza mu bo yari isanganywe mu mwaka ushize, ariko ikabongeraho n’abandi bashya ibona ko bazayigirira umumaro.

Mu bashya bongerewe muri iyi kipe mbere y’uko isoko ry’abakinnyi rifunga, harimo na Asman Ndikumana ukomoka i Burundi, wakiniye Genclik Gücü yo muri Turikiya, Bumamuru FC na Aigle Noir FC.

Uyu mukinnyi yahawe amasezerano y’imyaka ibiri nyuma y’uko Rayon Sports ibuze ibyangomba bya Jean Otos Baleke ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagombaga gukura muri TP Mazembe.

Gikundiro yashatse rutahizamu mu maguru mashya, nyuma y’uko isanze urwego rwa Chadrak Bingi Belo wakiniraga Daring Club Motema Pembe (DCMP), itarwizera neza, ndetse na Fall Ngagne akaba atarakira neza imvune.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *