Imfu n’itabwa muri yombi ry’abasirikare benshi b’u Burundi byakurikiye iturika ryabereye i Bujumbura.

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko hari abasirikare babarirwa muri 40 batawe muri yombi, nyuma y’inkongi y’umuriro yaraye yibasiye ububiko bw’intwaro bwo mu kigo cya gisirikare kiri ahitwa ku Musaga mu mujyi wa Bujumbura. Igisirikare cy’u Burundi kivuga ko iriya nkongi yatewe n’umuriro w’amashanyarazi, ariko andi makuru avuga ko yatewe n’igitero cya drone […]

Continue Reading

DRC yabonye itike yo gukina igikombe cy’isi bigoranye.

Ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabonye itike yo gukina igikombe cy’Isi itsinze Jamaica igitego 1-0. Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 31 Werurwe 2026, nibwo mu gihugu cya Mexico hakiniwe umukino wahuje ikipe y’igihugu ya DRC na Jamaica. Ni umukino warangiye ikipe ya DRC ibonye itike nyuma y’igitego cyatinzwe na Axel […]

Continue Reading

Urukiko rwatesheje agaciro ubujurire bwa Turahirwa Moses rwanzura ko akomeza afungwa imyaka itatu

Urukiko Rukuru rwa Kigali rwashimangiye igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw byakatiwe umunyamideli Turahirwa Moses. Ni icyemezo cyatangajwe ku wa 30 Werurwe 2026, gishimangira icyari cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu 2024 rwamuhamije icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge no gukoresha inyandiko mpimbano. Icyo gihano Turahirwa yarakijuririye asaba ko yagihabwa ariko gisubitse, ariko Urukiko […]

Continue Reading

Icyo wamenya ku munsi mpuzamahanga wo kubeshya.

Umunsi mpuzamahanga witiriwe umunsi wo kubeshya, uba rimwe buri mwaka buri kuwa 1 Mata. Ni umunsi wihariye kandi utangaje abantu benshi bizihiza. Kuri uyu munsi hakunze kubaho gutebya cyane, kugera n’aho umuntu umubwira ikintu cya nyacyo ariko akanga kucyemera akeka ko umubeshya. Nk’uko bisanzwe iyo umuntu akubeshye, uramurakarira ariko kuri uyu munsi habonekana kwisanzura maze […]

Continue Reading

Perezida Donald Trump yatangajeko intambara ya Iran izaba yarangiye mu byumweru 3.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko bateganya guhagarika intambara ya Iran nko mu byumweru bibiri cyangwa bitatu biri imbere. Ibi Trump yabitangaje ku wa 31 Werurwe 2026 ubwo yari mu biro bye. Ni imvugo yumvikanisha neza ko ashaka guhagarika iyi ntambara imaze ukwezi ndetse imaze kwangiriza ibintu byinshi no kuzahaza ubukungu bw’Isi […]

Continue Reading

Senegal: Abaryamana bahuje igitsina bagiye kujya bafungwa imyaka 10.

Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, yemeje itegeko rihana ryihanukiriye abaryamana bahuje ibitsina, aho uzajya afatirwa muri ibi bikorwa azajya ahabwa igifungo cy’imyaka 10. Ni umushinga wemejwe ku wa 31 Werurwe 2026, nyuma y’igitutu imiryango mpuzamahanga yashyize kuri perezida w’iki gihugu kugira ngo atazasinya kuri iri tegeko ariko biba iby’ubusa. Kuryamana kw’abahuje ibitsina bisanzwe ari […]

Continue Reading

Umunyamakuru DC Clement yafunzwe.

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement kuri YouTube, yafunzwe acyekwaho kwangiza ikintu cy’undi no kurwanya ububasha bw’amategeko. Niyigaba yabanje gushyira ku mbuga nkoranyambaga amashusho y’inzu iri gusenywa avuga ko yari afite ibyangombwa byo kubaka ishuri ariko akaba yatunguwe no kubona urwego rw’Akarere ka Gasabo rumusenyera rutanageze aho ikibazo cyabereye. Niyigaba […]

Continue Reading

AFC/M23 irashinja ihuriro rishyigikiye Kinshasa kugaba ibitero simusiga ku baturage

Kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 31 Werurwe 2026, ihuriro ry’ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa ririmo FARDC, FDLR, imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo, abacanshuro ndetse n’ingabo z’u Burundi, ryagabye ibitero bikomeye ku mirongo yose y’imbere y’urugamba. Nk’uko bitangazwa n’Ihuriro rya AFC/M23, ibyo bitero byibasiye cyane uturere dutuwe n’abaturage benshi, hifashishijwe imbunda […]

Continue Reading

Umuvugizi w’ingabo z’u Burundi yatangaje icyateye iturika ryumvikanye i bujumbura.

Umuvugizi w’ingabo z’u Burundi Yatangaje ko iturika ryumvikanye ku Gicamunsi cy’uyu munsi ryatewe na ikibazo cy’amashyanyarazi cyabereye mu bubiko bw’intwara mu kigo cya gisirikare kiri i Musaga. Mu masaha yashize nibwo hari hatangiye kujya hanze amafoto agaragaza umuriro mwinshi waturukaga mu kigo cya gisirakare aho iyi mpanuka yabereye, aho bamwe bari bagize ubwoba bikanga ko […]

Continue Reading

Burundi: Bujumbura humvikanye urusaku rw’imbunda ziremereye.

Mu murwa mukuru w’ubucuruzi w’u Burundi, Bujumbura, kuri uyu mugoroba humvikanye urusaku rukomeye rw’ibiturika, nk’uko byatangajwe n’imbuga nkoranyambaga zinyuranye. Aha, ngo hakomeje kumvikana urusaku rw’intwaro ziremereye n’izoroheje, ibintu byateye ubwoba mu bice byinshi by’umujyi aho bamwe mu baturage batangiye no guhunga ingo zabo, batinya ko umutekano ushobora kurushaho kuzamba. Ababibonye bavuga ko ibyo biturika bisa […]

Continue Reading

Rayon Sports yatangaje Haringingo nk’Umutoza wayo nyuma y’imyaka irenga 3 ayivuyemo.

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje Haringingo Francis Christian watozaga Kiyovu Sports nk’umutoza wayo mukuru nyuma y’iminsi 1,035 ayivuyemo. Kuri uyu wa Kabiri, Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga yanditse iti:”Twishimiye gutangaza ko Umutoza Mukuru Haringingo Francis yagarutse nyuma y’iminsi 1,035. Isura imenyerewe, umuyobozi wemewe n’igice cy’umuryango wacu, ikaze mu rugo. Ntawatatanya umwana n’umuryango wacu.” Rayon Sports […]

Continue Reading