Nyamasheke: Akurikiranyweho kwica uruhinja rw’umugore we arukandagiye mu gatuza.

Nshimiyimana Emmanuel w’imyaka 26, wo mu Mudugudu wa Nyamikingo, Akagari ka Gasheke, Umurenge wa Bushenge, Akarere ka Nyamasheke, yatawe muri yombi akekwaho kwica umwana w’amezi 8 umugore bari bamaranye ukwezi kumwe gusa bishyingiye witwa Niyodusenga Jeannette w’imyaka 20 yahashakanye. Amakuru dukesha Imvaho nshya, Umuturanyi wabo yavuze ko uyu nyir’umwana yijyanye kuri uyu musore mu kwezi […]

Continue Reading

Leta yategetse ibigo byayo kugura imodoka zikoresha amashanyarazi.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yasabye ibigo bya Leta ko mu modoka nshya bizagura, hagomba kubamo nibura 30% zikoresha amashanyarazi hagamijwe kugabanya ibyo kwishingikiriza lisansi na mazutu, no kugabanya imyuka ihumanya u Rwanda rwohereza mu kirere. Ni ibikubiwe mu ibaruwa yandikiwe abashinzwe imari mu bigo bya Leta byose yo ku wa 14 Mata 2026. Iki cyemezo kigamije gushyira […]

Continue Reading

Ibiciro by’udukingirizo bigiye kwiyongera kubera intambara ya Iran na Amerika.

Ubuyobozi bw’uruganda rwa Karex rwo muri Malaysia rukora udukingirizo twinshi ku Isi rwatangaje ko rugiye kuzamura ibiciro byatwo ku kigero cya 30% kubera uburyo intambara ihuza Amerika na Iran ikomeje gutuma ibikoresho byifashishwa mu kudukora bibura. Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’uru ruganda, Goh Miah Kiat mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, aho yavuze ko gukora udukingirizo bisigaye bigoye […]

Continue Reading

RIB yataye muri yombi abatekamutwe bagurisha ikilo cy’uburo kuri Miliyoni hafi eshatu Frw.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abantu icyenda bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo n’ubutekamutwe bwo kugurisha abantu uburo ku mafaranga Miliyoni hafi eshatu z’Amafaanga y’u Rwanda ku kilo. Abakurikiranywe bari mu matsinda abiri arimo irigizwe n’abantu barindwi, batandatu muri bo bakaba baramaze gutabwa muri yombi, mu gihe mugenzi wabo akirimo gushakishwa. Irindi rigizwe n’abantu batatu, […]

Continue Reading

RURA yahamagaje Canalbox kubera serivisi mbi abakiriya bayo bamaze iminsi binubira.

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ko rwahamagaje Canalbox kugira ngo itange ibisobanuro n’ingamba zihuse ku makosa amaze iminsi agaragara mu mitangire ya serivisi zayo Hashize iminsi mike abantu bagaragaza ko internet ya Canalbox igenda gake, by’umwihariko abakenera gukora ibisaba internet nyinshi bagorwa cyane. Itangazo RURA yashyize hanze ku wa 21 Mata 2026 rivuga ko uru rwego […]

Continue Reading

Bishop Harerimana wayoboraga Zeraphat Holy Church  yasabiwe gufungwa imyaka irindwi

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, guhamya Bishop Harerimana Jean Bosco ibyaha bumukurikiranyeho, agahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi. Bishop Jean Bosco Harerimana wayoboraga Zeraphat Holy Church yaburanye mu mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, kuri uyu wa Kabiri. Kuri iyi nshuro iburanisha ry’uru rubanza ryabereye mu ruhame bitandukanye n’uko byari bimeze mbere ubwo abaregwa baburanaga ku […]

Continue Reading

Minisitiri Uwihanganye yaburiye abazamuye ibiciro by’ubukode bw’inzu bitwaje intambara ya Iran.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean De Dieu, yatangaje ko leta igiye gufatira ingamba abakomeje kuzamura ibiciro bitwaje intambara ya Iran, agaragaza ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ari byo byazamutse n’ibyo ikoreshwamo gusa. Ibi yabitangaje ku wa 21 Mata 2026 mu kiganiro na B&B Kigali, ubwo yagarukaga ku izamuka ry’ibiciro ry’ibikomoka kuri […]

Continue Reading

Iran yishe imanitse umunyagihugu washinjwaga gukorana na Israel na Amerika.

Iran yishe Amirali Mirjafari kubera gukekwaho umugambi wo gutwika umusigiti wa Tehran no gukorana na Israel na Amerika, mu gihe imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yamagana iyicwa ryiyongera. Kuri uyu wa Kabiri, Iran yishe umuntu wahamwe n’icyaha cyo gufasha gutwika umusigiti munini muri Tehran ndetse no gukorana na Israel na Amerika mu myigaragambyo yabanjirije intambara, […]

Continue Reading

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeje gutumbagira aho byiyongereyeho 5%

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, atangaje ko igisirikare cyabo cyarashe ubwato bwariho ibendera rya Iran. Igiciro cya peteroli idatunganyije cyazamutseho 5% kigera kuri 95,29$ ku kagunguru kamwe. Byongeye kuzamuka nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize byari byagabanyutse nyuma y’uko Iran yari yagaragaje ko ikomoreye […]

Continue Reading

Bugesera: Umugabo yatemye umugore we n’umwana w’ukwezi kumwe.

Inzego z’umutekano mu Karere ka Bugesera zataye muri yombi umugabo w’imyaka 33 wo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Mwogo, wishe umugore we w’imyaka 22 n’umwana wabo w’uruhinja rw’ukwezi kumwe n’iminsi ibiri, abatemesheje umuhoro. Ibi byabaye ku wa 20 Mata 2026 mu Mudugudu wa Rukore mu Kagari ka Rugunga mu Murenge wa Mwogo mu […]

Continue Reading

Ubushinjacyaha bwasabiye DJ Toxxyk gufungwa imyaka ibiri.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge guhamya Shema Arnaud De Bosscher uzwi nka DJ Toxxyk, ibyaha bumukurikiranyeho birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, rukamuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw. Iburanisha ry’urubanza mu mizi ryabaye kuri uyu wa 20 Mata 2026, nyuma y’uko ku wa 15 Mata rwasubitswe ku busabe bw’uruhande rwunganira uregwa […]

Continue Reading