Igihembwe cya mbere cya 2025 gisize EAC yungutse miliyoni zisaga 800 $

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) watangaje ko wungutse miliyoni zisaga 800 $ mu gihembwe cya mbere cya 2025, nyuma y’aho ibyoherezwa mu mahanga byiyongereyeho 47%. Ibiro bikuru bya EAC byatangaje ko habonetse umusaruro ushimishije w’ubucuruzi bwo hanze y’uyu Muryango, aho mu gihembwe cya mbere cya 2025 wabonye asaga miliyoni 800 $, ugereranyije n’igihombo cya miliyari […]

Continue Reading

Abayobozi bibukijwe ko inama zidakwiye kudindiza serivise baha abaturage

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yibukije abayobozi b’inzego z’ibanze ko inama z’akazi baba barimo zidakwiye kudindiza serivisi baha abaturage. Ni mu gihe hakiri abaturage bavuga ko hari serivisi babona bitinze abandi ntibazihabwe. Ahatangirwa serivisi mu nzego z’ibanze zitandukanye mu Mujyi wa Kigali, haba mu tugari no mu mirenge, benshi mu baturage usanga bagaragaza kutanyurwa n’imitangire y’izo serivisi […]

Continue Reading

Kubona visa y’Amerika bigiye kujya bisaba ingwate

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye kujya zisaba abanyamahanga bo mu bihugu bimwe na bimwe gutanga ingwate ya 15.000$ kuri visa z’ubukerarugendo cyangwa se z’ubucuruzi. Iyi gahunda yatangajwe ku wa 5 Nyakanga 2025 nk’imwe mu ngamba za Perezida Donald Trump zo gukumira abimukira barenze igihe bemerewe kuba muri Amerika n’abandi badafite ibyangombwa. Biteganyijwe […]

Continue Reading

Polisi y’u Rwanda irizeza umutekano usesuye w’abantu n’ibintu muri Expo

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko Polisi itari mu Imurikagurisha mpuzamahanga (Expo 2025) nk’abagiye kumurika ibikorwa, ahubwo bahari kugira ngo bacunge umutekano w’abantu n’ibintu, bimakaze umudendezo n’umutuzo. Ni bimwe mu byo umuvugizi wa Polisi yavuze ku wa Kabiri tariki 5 Kanama 2025, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro imurikagurisha ririmo kubera i Kigali […]

Continue Reading

U Rwanda rwasabiye inkunga ibihugu bidakora ku nyanja bicyiyubaka

Guverinoma y’u Rwanda yasabye Umuryango Mpuzamahanga gushyigikira urugendo rw’ibihugu bidakora ku nyanja bikiri mu nzira y’amajyambere, rwo kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga. Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Sebahizi Prudence, yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga ya Gatatu ihuza ibihugu bidakora ku nyanja bikiri mu nzira y’Amajyambere. Iyo nama y’Umuryango w’Abibumbye yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma […]

Continue Reading

Gervais Ndirakobuca wari Minisitiri w’Intebe yagizwe Perezida wa Sena y’u Burundi

Gervais Ndirakobuca wari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi kuva muri Nzeri 2022, kuri uyu wa 5 Kanama 2025 yatorewe kuba Perezida mushya wa Sena y’iki gihugu. Ndirakobuca uri mu basenateri babiri baherutse gutorerwa guhagararira ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu ntara ya Bujumbura, yatowe ku majwi 100%. Générose Ngendanganya yatorewe kuba Visi Perezida wa mbere wa […]

Continue Reading

JSCM izakurikirana ibikorwa byo gutahura no gusenya FDLR ni rwego ki?

Gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’iyishamikiyeho no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho ni ingingo y’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda rwagiranye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki ya 27 Kamena 2025, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. FDLR igizwe n’abarwanyi bari hagati ya 7000 na 10.000. Muri Kamena, Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, […]

Continue Reading

Gen Makenga yasabye abo ahagarariye kugaragaza itandukaniro

Umuyobozi w’abarwanyi ba AFC/M23, Gen Sultani Makenga, yabasabye kugaragaza itandukaniro riri hagati yabo n’abo mu butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baranzwe n’imigirire mibi isuzuguza igihugu. Mu nama yamuhuje n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru yabereye mu mujyi wa Goma ku wa 4 Kanama 2025, Gen Makenga yatangaje ko impinduka zidakwiye kuba […]

Continue Reading

U Rwanda rwemeye kwakira abimukira 250 bava muri USA

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yemerenyijwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) kwakira abimukira basaga 250 bagiye muri icyo gihugu binyuranyije n’amategeko. Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yabyemereye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters), ashimangira ko ari muri gahunda yo gushyigikira icyemezo cya Perezida Donald Trump, cyo guhangana n’abimukira binjira muri USA batabiherewe uburenganzira. Amakuru […]

Continue Reading

Sena yatumije Minisitiri w’Intebe ngo hasobanuzwe ikigiye gukorwa ngo ikoresha ry’inkwi n’amakara byageze kuri 93,8% bigahanuke

Abasenateri bafashe icyemezo cyo gutumiza Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin, kugira ngo asobanure ingamba nshya zizakoreshwa nyuma y’uko Leta itabashije kugera ku ntego yari yihaye mu 2024, yo kugabanya ikoreshwa ry’inkwi n’amakara. Raporo y’Abasenateri bagize Komisiyo y’Ubukungu n’Imari, yashyikirijwe Inteko Rusange ya Sena kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Kanama 2025, yagaragaje ko intego […]

Continue Reading

Bujumbura: Birakekwa ko Ambasaderi wa RDC n’abandi bakorana baba bakorana na AFC

Ambasaderi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Burundi, Willy Mulumba ndetse n’abandi bakozi babiri bo muri Ambasade y’iki gihugu i Bujumbura bakekwaho gukorana n’Ihuriro AFC rifite umutwe witwaje intwaro wa M23 na MRDP – Twirwaneho.Mu gitondo cya tariki ya 27 Nyakanga, inzego z’umutekano zataye muri yombi umukozi w’iyi Ambasade, Laurent Ruboneka Musabwa, unasanzwe ari […]

Continue Reading