Kinshasa: Mu rukiko: Amazina ya Kabila yashidikanyijweho

Urubanza rwa Joseph Kabila Kabange wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019 rwakomeje kuri uyu wa 7 Kanama 2025, aho aburanishwa ibyaha birimo kugambanira igihugu no kuba mu mutwe w’ingabo utemewe n’amategeko. Ubushinjacyaha bushinja Kabila kuba umuyobozi w’ihuriro AFC/M23 riganzura ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, […]

Continue Reading

Musanze: Umurambo w’uwarohamye muri Ruhondo wabonetse nyuma y’iminsi 9

Umurambo wa Musangwamfura, warohamye mu kiyaga cya Ruhondo ubwo yari mu gikorwa cyo kuroba, wabonywe nyuma y’iminsi icyenda utaruburuka, bitera agahinda n’amarira abatuye mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze. Nyakwigendera Musangwamfura bivugwa ko yari amaze imyaka myinshi akora umwuga wo kuroba, yagiye mu kiyaga nk’uko asanzwe abikora, ararohama. Inzego z’umutekano wo mu mazi […]

Continue Reading

Ba ‘Defence Attachés’ basuye ingabo z’u Rwanda

Abahagarariye inyungu z’ibihugu byabo mu by’umutekano n’ingabo (Defence Attachés) mu Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa babo, basuye Minisiteri y’Ingabo n’icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku Kimihurura. Ni uruzinduko rwabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Kanama 2025, aho bahawe ikiganiro ku bijyanye n’umutekano. Muri icyo kiganiro, bahawe amakuru ku bijyanye n’umutekano w’u Rwanda imbere mu […]

Continue Reading

Uganda: Teta Sandra yarekuwe

Teta Sandra wari umaze amasaha ari guhatwa ibibazo na Polisi yo muri Uganda nyuma yo gutabwa muri yombi akurikiranyweho kwigongera umugabo ku bushake, yarekuwe nyuma yo gusabirwa imbabazi n’abarimo umugabo we. Amakuru akomoka ku umwe mu nshuti za hafi za Teta Sandra, ahamya ko yarekuwe nyuma y’uko Weasel ndetse n’umuryango we basabye ko arekurwa. Teta […]

Continue Reading

Uganda: Sandra Teta yafunzwe akekwaho kugonga umugabo we (Weasel) ku bushake

Iperereza ry’ibanze ryakozwe na Polisi, ryagaragaje ko ibi byabereye mu kabari ka Shan gaherereye Munyonyo mu Mujyi wa Kampala, nyuma y’amakimbirane akomeye hagati yabo bombi. Teta Sandra ufungiye kuri Polisi yo mu gace ka Kabalagala, yavuze ko Weasel yari yiriwe amutonganya ndetse amwirukanana n’abana mu rugo. Umuvugizi wungirije wa Polisi mu Mujyi wa Kampala, Luke […]

Continue Reading

U Bufansa bwakajije uburyo bwo guha viza abadipolomate ba Algeria

Guverinoma y’u Bufaransa yatangaje ko ishaka gusesa amasezerano ku buryo Abadipolomate bo muri Algeria bahabwa viza yemejwe mu 2013, kubera umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi. Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, yafashe icyemezo cyo gukaza uburyo bwo gutanga viza ku badipolomate b’igihugu cya Algeria, kubera ko iki gihugu cyanze kwakira abantu bacyo birukanywe mu Bufaransa. […]

Continue Reading

Musanze: Umusore yishwe no kwiyahuza umuti witwa ‘Rocket’

Nzeyimana w’imyaka 26 wo mu Mudugudu wa Gatindoru, Akagari ka Rungu, Umurenge wa Gataraga, mu Karere ka Musanze, haravugwa urupfu rw’umusore wiyahuye anyoye umuti uzwi ku izina rya Rocket, wica udukoko ariko ukaba uvugwaho no kuba uburozi bushobora no kwica umuntu uwunyoye. Ni inkuru yamenyekanye ku gicamunsi cyo ku wa Gatat tariki 6 Kanama 2025, […]

Continue Reading

Musanze FC yasezereye abakinnyi batandatu

Musanze FC yasezereye abakinnyi batandatu barimo umunyezamu Ntaribi Steven na Nduwayo Valeur ukina hagati mu kibuga, mu rwego rwo kugabanya umubare w’abo izakoresha mu mwaka utaha w’imikino. Musanze FC yasezereye abakinnyi batandatu barimo umunyezamu Ntaribi Steven na Nduwayo Valeur ukina hagati mu kibuga, mu rwego rwo kugabanya umubare w’abo izakoresha mu mwaka utaha w’imikino. Iyi […]

Continue Reading

U Rwanda rwashimiye Zimbabwe guharanira amahoro muri RDC

Guverinoma y’u Rwanda yashimiye iya Zimbabwe ko mu buyobozi bwayo mu Muryango w’Iterambere ry’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC) yashyize imbaraga zifatika mu gushyigikira gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane Amb Nduhungirehe Jean Patrick Olivier, yabikomojeho ku wa Gatatu tariki ya 6 Kanama […]

Continue Reading

Yatashye yirahira u Rwanda kubera ingagi, imbamutima z’umunyamakuru Robin Roberts wari wakoreye ibirori mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye cyane mu kiganiro Good Morning America, Robin Roberts, uheruka kwizihiriza mu Rwanda isabukuru y’imyaka 20 amaze ari kumwe n’umukunzi we, Amber Laign, yasubiye iwabo muri Amerika avuga imyato ingagi n’ibindi bikorwa yabonye birimo umuganda. Yabigarutseho mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa YouTube rwa Good Morning America. Muri aya mashusho hari ayo agaragaramo yasuye […]

Continue Reading

Umubare w’ingagi mu Birunga wageze kuri 1063 uvuye kuri 880

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko umubare w’ingagi zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga wageze ku 1063 uvuye kuri 880 wariho mu 2012. Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Irene Murerwa, kuri uyu wa gatatu tariki ya 6 Kanama 2025, mu itangazo uru rwego rwashyize ahagaragara rumenyesha ko u Rwanda rugiye […]

Continue Reading