REG iraburira abaturage kwirinda kwishyura amafaranga mu ntoki mu kurwanya ruswa

Ubuyobozi bwa Sosiyete Ishinzwe Ingufu mu Rwanda, REG, bwasabye abaturage kwirinda kwishyura serivisi zayo mu ntoki mu rwego rwo kurwanya ruswa ahubwo bagakoresha banki n’irindi koranabuhanga. Ni ubutumwa bwagarutsweho kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Ugushyingo 2025, ubwo ubuyobozi bwa REG bwifatanyaga n’abanya-Kigali muri Siporo Rusange ‘Car free day’. Umuyobozi Mukuru wa REG, Zingiro Armand […]

Continue Reading

Minisitiri Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na Dr Abdelatty ku bufatanye bw’u Rwanda na Misiri

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yakiriwe na Mugenzi we wa Misiri, Dr. Badr Abdelatty, baganira ku ngingo zitandukanye zigamije gukomeza ubufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.   Minisitiri Nduhungirehe ni umwe mu bitabiriye umuhango wo gufungura ‘Grand Egyptian Museum (GEM), inzu ndangamurage ya mbere nini ku Isi. Yagaragaje ko u Rwanda rwashimiye Misiri kuri iki […]

Continue Reading

MINEDUC yasabwe gukemura ikibazo cy’itangwa rya ‘equivalence’

Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena wagaragaje ko Minisiteri y’Uburezi n’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza, HEC bikwiye gukemura ikibazo kikigaragara mu itangwa rya Equivalance ku banyeshuri bize hanze y’u Rwanda kandi mu buryo burambye. Byagarutsweho ubwo bagaraniraga kuri raporo igaragaza uko ibigo bitandukanye bishyira mu bikorwa inama z’umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta. “Equivalence” ni […]

Continue Reading

U Rwanda rusanga guhagarara kw’imirwano ari byo byatuma ubutabazi muri RDC bushoboka

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Nduhungirehe Jean Patrick Olivier yatangaje ko bikwiye ko imirwano ibanza guhagarara kugira ngo ibikorwa by’ubutabazi bishoboke mu Burasirazuba bwa RDC. Yabigarutseho mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, amenyesha ko ku wa Kane tariki ya 30 Ukwakira 2025, mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa Champs- Élysées i Paris, Perezida w’u Bufaransa […]

Continue Reading

DRC: Amashyaka 12 atavuga rumwe Leta yahagaritswe

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jacquemain Shabani Lukoo, ku wa 31 Ukwakira 2025 yahagaritse amashyaka 12 atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu. Amashyaka yahagaritswe arimo PPRD ryashinzwe na Joseph Kabila wayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019, LGD rya Augustin Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’Intebe, UDA rya Claudel Lubaya wabaye umudepite […]

Continue Reading

Hatahuwe impamvu igipimo Abanyarwanda bishimiraho umutekano cyagabanyutse ugereranyije n’indi myaka ishize

Ubushakashatsi ngarukamwaka ku miyoborere bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, buzwi nka ‘Rwanda Governance Scorecard (RGS), bwagaragaje ko inkingi y’umutekano n’ituze ry’abaturage iri mu byishimirwa cyane kuko ifite amanota 90,02%, icyakora ni imibare mike ugereranyije n’imibare y’ubushize kuko ho byari kuri 93,82%. Mu byagendeweho kuri iyi ngingo harimo kubahiriza umutekano biri kuri 90,12%, umutekano w’igihugu uri kuri […]

Continue Reading

Tanzania: Perezida Samia yatsinze amatora ku majwi asaga 98%

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Tanzania yatangaje ko Perezida Samia Suluhu Hassan ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu n’amajwi 97,66%.Aya matora yakurikiwe n’imvururu n’imyigaragambyo. Komisiyo yahamije ko Suluhu ari we watsinze amatora mu Turere twose tw’Igihugu, akaba yahigitse Chaumu wagize 0,65%. Kuri uyu wa Gatandatu, Leta ya Tanzania yatangaje ko ibirori byo kurahira kwa Perezida Suluhu, […]

Continue Reading

Hagati ya AFC/M23 na Leta ya RDC hagiye guterwa indi ntambwe iganisha ku masezerano y’amahoro

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yatangaje ko ihuriro AFC/M23 na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigiye gushyiraho andi mahame abiganisha ku masezerano azasinywa mu byiciro bitanu. Biteganyijwe ko aya mahame azashyirwaho umukono mu cyumweru gitaha, nyuma y’ibiganiro bimaze hafi ukwezi bihuriza intumwa z’impande zombi i Doha muri Qatar. Guverinoma ya Qatar iherutse gushyikiriza AFC/M23 na […]

Continue Reading

Abarenga ibihumbi 12 bahoze muri FDLR bamaze kwakirwa mu Rwanda

Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC) yatangaje ko kuva mu 2001 imaze gusubiza mu buzima busanzwe abantu 12.602 bahoze mu mitwe y’inyeshyamba ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Aya makuru yatanzwe na Perezida wa RDRC, Nyirahabineza Valerie, kuri uyu wa 30 Ukwakira 2025, ubwo iyi […]

Continue Reading

U Rwanda rwasinyanye amasezerano na Somalia ajyanye n’ubufatanye mu nzego 5

U Rwanda na Somalia byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego eshanu zirimo ubutabera, uburezi, ubuhinzi, ikoranabuhanga (ICT) ndetse n’ubufatanye mu by’amategeko, mu rwego rwo gushimangira no kwagura imikoranire y’ibihugu byombi. Ni amasezerano yasinyiwe i Kigali, kuri uyu wa 27 Ukwakira 2025, hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe na mugenzi […]

Continue Reading