Hatahuwe impamvu igipimo Abanyarwanda bishimiraho umutekano cyagabanyutse ugereranyije n’indi myaka ishize

NEWS

Ubushakashatsi ngarukamwaka ku miyoborere bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, buzwi nka ‘Rwanda Governance Scorecard (RGS), bwagaragaje ko inkingi y’umutekano n’ituze ry’abaturage iri mu byishimirwa cyane kuko ifite amanota 90,02%, icyakora ni imibare mike ugereranyije n’imibare y’ubushize kuko ho byari kuri 93,82%.

Mu byagendeweho kuri iyi ngingo harimo kubahiriza umutekano biri kuri 90,12%, umutekano w’igihugu uri kuri 90,12%, ituze ry’abaturage n’ibyabo biri kuri 86,78%, mu gihe ibijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge biri kuri 93,12%.

Ugendeye kuri iyi mibare ubona ko imibare yagabanutse ku buryo umuntu yakwibaza uburyo Abanyarwanda bagabanyije icyizere bagiriraga umutekano kuko mu myaka yabanje byari hejuru. Nko mu 2023 byari kuri 93,63% yariho mu 2023.

Umuyobozi w’Ishami rya RGB rishinzwe ubushakashatsi ku miyoborere no ku buryo bw’Abanyarwanda bwo kwishakamo ibisubizo, Murindwa Anathole, yavuze ko impamvu imibare yagiye munsi y’iy’ubushize ari uko hahinduwe byinshi bigenderwaho mu bushakashatsi hagira ibivanwamo n’ibyongerwamo.

Yagaragaje ko mu gipimo cy’uyu mwaka nta gereranya rikwiriye ugereranyije n’indi myaka kuko uburyo bukoreshwa bwahindutse cyane, hagira ibikurwamo ndetse hongerwamo ibindi hashingiwe kuri gahunda ya kabiri y’igihugu yo kwihutisha iterambere, NST2.

Yakomeje agaragaza ko iyo ukora ubushakashatsi ahinduye uburyo abukoramo (methodologie) ako kanya bihita bihindura umusaruro uba witezwe ugereranyije na mbere yabyo.

Umutekano uhagije uri mu byishimirwa n’Abanyarwanda

Intego zose zishingirwaho muri NST2 u Rwanda rwiyemeje ko zizagerwaho 100%, bisobanuye ko niba umutekano ugeze kuri 90% habura 10% ngo intego igerweho, ibigaragara ko bikomeje muri uyu mujyo byazagera mu 2028/29 abo muri izi nzego baresheje umuhigo.

Murindwa yavuze ko igipimo cy’umutekano ari cyo cyakomeje kuba hejuru y’ibintu byose ku gipimo cya 90% bitadukanye, bisobanuye ko ari yo nkingi yageze hejuru ku kunyurwa k’umuturage.

RDF, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu byizerwa kurusha ibindi

RGS ya 12 igaragaza ko mu nzego zizerwa cyane Ingabo z’u Rwanda ziri mu za mbere n’amanota 99,60%, icyizere abaturage bagirira uburyo Polisi y’u Rwanda ikoramo akazi kayo kingana na 83%, mu gihe icyo bagirira urwego muri rusange kingana na 98%.

Gushyira mu bikorwa amategeko biri kuri 95%. Ikigereranyo cy’abapolisi ku baturage kiri kuri 67%. Mu Rwanda umupolisi umwe areberera abantu 663 aho kuba umwe ku bantu 450 nk’uko biteganywa.

Icyizere abaturage bagirira Urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano, DASSO cyageze kuri 86%.

Mu bijyanye n’umutekano wo mu gihugu abaturage bagaragaza ko batekanye ndetse ibyaha ari bike cyane. Kuko urugero rwo kutagaragara kw’ibyaha (absence of crime) ruri ku 73%.

Iyi raporo igaragaza ko u Rwanda rufite amahoro, aho nta ntambara ziba hagati y’amatsinda cyangwa uturere zihari.

Bisobanuye ko nta ntambara imbere mu gihugu cyangwa ubugizi bwa nabi bushingiye kuri politiki bigaragara ku rugero rwa 100%.

U Rwanda ruratekanye ku buryo hari n’abahitamo gukora siporo nijoro nta nkomyi

Hagaragajwe kandi ko Abanyarwanda badahitamo gukoresha ubugizi bwa nabi mu gukemura ibibazo ku kigero kiri hejuru cya 81%.

Ikindi ni mu Rwanda nta ntambara zisunzwe intwaro ziba ku kigero cya 99% ndetse abaturage bagaragaza ko abaturage bishimira umutekano w’igihugu ku kigero cya 97,5%.

Ku bijyanye n’umutekano w’abantu ku giti cyabo n’ibintu na byo biri aheza kuko biri kuri 86,78%. Impuzandengo y’abaturage bumva batekanye iyo bagenda neza mu ijoro mu mujyi cyangwa aho baba iri kuri 76.90%.

Impuzandengo y’abaturage banyuzwe n’umutekano w’ibintu byabo biri kuri 76.80%, ijyanye n’umutekano w’umuntu ku giti cye biri kuri 93.80%.

Mu nkingi y’umutekano kandi harebwe n’ibijyanye n’ububwe n’ubwiyunge biri kuri 93,12%.

Icyizere abaturage bagirira ubuyobozi kiri kuri 95.17%. Icyizere cy’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kiri kuri 99,80%, Inteko Ishinga Amategeko 95,70%.

Murindwa yavuze ko RGS 12 ari nk’intangiriro ya NST2 (baseline) igereranya rikazajya rikorwa nyuma y’uyu mwaka.

Yavuze ko niba uyu munsi urwego rugeze nko kuri 50% ibice byose birugize ruba rukiri hasi ndetse baba bakwiriye gufatanya mu gutahiriza umugozi umwe.

Guhindura uburyo ubushakashatsi bukorwamo byanatumye n’izindi nkingi zisa n’izigabanyuka mu mibare.

Nk’inkingi y’iyubahirizwa ry’amategeko iri ku gipimo cya 88.51%, ivuye kuri 88.89% mu mwaka wabanje, uburenganzira mu bya Politiki n’ubwisanzure bw’abaturage biri kuri 88.00% mu gihe umwaka ushize iyo ngingo yari kuri 88.01%.

Inkingi ijyanye no kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo yavuye kuri 88,97% yari iriho mu 2023, igera kuri 86.64% muri uyu mwaka n’ibindi.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry