Sports
Amavubi yatsinzwe umukino ubanza na Sudani y’Epfo mu gushaka itike ya CHAN 2024
Ikipe y’Igihugu ”Amavubi” y’abakina imbere mu Gihugu yatsinzwe na Sudani y’Epfo ibitego 3-2 mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma mu gushaka itike ya Shampiyona Nyafurika ihuza abakina mu bihugu byabo (CHAN 2024).
Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Ukuboza 2024, muri Juba International Stadium.
Sudani y’Epfo yatangiranye umukino imbaraga nk’ikipe iri mu rugo isatira bikomeye. Ku munota wa 13, iyi kipe yateye umupira muremure, Nsabimana Aimable awukina n’umutwe ashaka kuwuha umunyezamu we uramurenga ujya mu nshundura.
Iyi kipe yakinaga neza, yabonye koruneri bayiteye abakinnyi b’u Rwanda bayikuramo umupira usanga Malian Mandela atera ishoti rikomeye ari hanze y’urubuga rw’amahina, atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 20.
Mu minota 30, umukino watuje utangira gukinirwa cyane mu kibuga hagati ari nako u Rwanda rugerageza gusatira ariko rwagera imbere y’izamu, imipira rukayipfusha ubusa.
Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, Amavubi yasatiriye cyane ashaka igitego ariko ab’inyuma ba Sudani y’Epfo bakabyitwaramo neza.
Igice cya mbere cyarangiye Sudani y’Epfo yatsinze u Rwanda ibitego 2-0.
Amavubi yatangiranye imbaraga igice cya kabiri, Mugisha Gilbert atanga umupira mwiza kwa Muhire Kevin azamuka neza atsinda igitego cya mbere, ku munota wa 48.
Sudani y’Epfo yazamutse neza ihererekanya ari na ko abakinnyi bayo babonana neza. Benjamin Laku yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu, Ebon Malish Wajo akina n’umutwe atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 53.
Mu minota 60, umukino washyushye amakipe yombi arasatirana ariko Amavubi yiharira umupira cyane.
Kanamugire Roger yacomekeye umupira mwiza Mugisha Didier azamuka yihuta cyane aragenda atsinda igitego cya kabiri, ku munota wa 69.
Mu minota 75, Amavubi yakomeje gusatira bikomeye ariko agahusha uburyo bwinshi bw’ibitego bwabonwaga na Muhire, Mugisha na Niyomugabo Claude.
Umukino warangiye Amavubi atsinzwe na Sudani y’Epfo ibitego 3-2 mu mukino ubanza mu gushaka itike ya CHAN 2024
Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza 2024, kuri Stade Amahoro saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Imikino ya CHAN 2024, izatangira tariki ya 1-28 Gashyantare 2025 muri Uganda, Tanzania na Kenya.
Abakinnyi 11 b’amavubi babanje mu kibuga
Muhawenayo Gad, Serumogo Ali, Niyomugabo Claude, Niyigena Clement,Nsabimana Aimable, Ngabonziza Pacifique, Dushimimana Olivier ‘Muzungu’. Ruboneka Bosco, Tuyisenge Arsène, Muhire Kevin na Mugisha Gilbert.