Wari umukozi wa CIA, none ategerejwe kuba Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda: Menya Nicholas Checker

Uncategorized

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatanze izina rya Nicholas Checker nk’umukandida wo kuzibera ambasaderi mushya mu Rwanda.

Perezida w’Amerika Donald Trump yashyikirije iryo zina Sena ku itariki ya 21 y’ukwa karindwi mu 2026. Ariko mbere yuko atangira inshingano, Checker agomba kubanza kwemezwa na Sena y’Amerika.

Naramuka yemejwe, azasimbura Eric Kneedler, wari ambasaderi w’Amerika mu Rwanda kugeza mu kwezi kwa mbere mu 2026, wamaze imyaka hafi itatu ahagarariye igihugu cye mu Rwanda.

Ariko se Nicholas Checker ni muntu ki?

Checker ni umudipolomate w’Umunyamerika ufite uburambe mu by’umutekano n’ububanyi n’amahanga.

Mbere yo kujya muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika, yamaze imyaka irenga 10 akorera ikigo cy’Amerika cy’ubutasi bwo mu mahanga, CIA, hagati y’umwaka wa 2014 n’uwa 2025.

Muri icyo gihe, yakurikiranye ibibazo by’intambara mu Burasirazuba bwo Hagati no mu karere k’Ihembe ry’Afurika.

Yanakoze mu biro bishinzwe umubano hagati ya CIA n’inteko ishingamategeko y’Amerika.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *