Ntabwo tubarasaho: Trump ku Banya-Iran bari mu kiriyo cya Khamenei

NEWS Politics

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko  batari burase muri Iran mu gihe bari mu muhango wo gusezera bwa nyuma ku wahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga, Ayattolah Ali Khamenei kuko bagikeneye uwo baganira na we.

Mu minsi ishize Iran yagaragaje impungenge ko Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bashobora kurogoya ibikorwa byo guherekeza Khmenei, bavuga ko uwabikorwa yabona igisubizo gisubye ibyo yakora.

Trump yabijeje umutekano usesuye avuga ko nta muntu arabahungabanya ndetse ko ibiganiro bigamije kugera ku masezerano ya nyuma bizakomeza umuhango wo gushyingura Khamenei urangiye ku wa 09 Nyakanga 2026.

Yagize ati “Nta ruhande ruri  burase urundi mu gihe umuhango wo gushyingura ukomeje, kandi ibiganiro bizakomeza nyuma y’umuhango”.

Yakomeje avuga ko abayobozi benshi bakomeye ba Iran bakomeje kujya aharagara muri uyu muhango wo guherekeza Khamenei, ndetse ko babishatse bose babarimbura ariko ashimangira ko batazabikora kuko bakeneye uwo bakomeza kuganira na we.

Kuva ku wa Gatanu tariki 03 Nyakanga, kugeza tariki 09 Nyakanga 2026 Abanya-Iran n’inshuti zabo bari mu kiriyo cyo gusezera bwa nyuma kuri, Khamenei, wabaye Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran kuva 1989 kugeza muri Gashyantare 2026 ubwo yicwaga ari kumwe n’abagize umuryango we, benshi muri bo na bo bakagasiga ubuzima.

Biteganijwe ko umuhango wo guherekeza, Khamenei, uzitabirwa n’abarenga miliyoni 10 barimo abaturage ba Iran n’abandi baturutse mu bihugu by’inshuti hirya no hino ku Isi.

Umuhango wo gusezera, Khamenei, watangiriye mu murwa mukuru Tehran, uzanyura mu bice bitandukanye by’igihugu byinganjemo ibibumbatiye amateka y’idini ya Islam, atabarizwe, i Mashhad mu gace kari mu Majyaruguru y’Igihugu ku wa 09 Nyakanga 2026.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *