Itsinda ry’abahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas ryatangaje ko ryafashe icyemezo cyo gutandukana na MIE ya Murindahabi Iréné wamenyekanye nka M. Iréné.
Aba bahanzi batandukanye na MIE nyuma y’igihe cyari gushize bivugwa ko umwuka atari mwiza hagati yabo nyuma y’uko Ishimwe Vestine afashe icyemezo cyo gusigara muri Canada atabyumvikanyeho na M. Iréné.
Mu itangazo iri tsinda ryashyize hanze ryavuze ko “Nyuma yo gutekereza cyane no kubisesengura mu buryo bwimbitse, twe Vestine na Dorcas twafashe icyemezo cyo guhagarika ku mugaragaro imikoranire twari dufitanye na MIE.”
Vestine na Dorcas bakomeje bashimira MIE yagize uruhare mu kubafasha kugera ku nzozi zabo nk’abahanzi, cyane ko uretse kubafasha mu muziki, bemeza ko iyi sosiyete yababaniye nk’umubyeyi.
Bati “Mbere ya byose, turashaka gushimira byimazeyo MIE, yabaye umugisha ukomeye kuri twe. Kuva mu ntangiriro, batugiriye icyizere, bashora imari mu nzozi zacu kandi badufasha mu gihe twari tubikeneye cyane.”
Ni icyemezo aba bahanzi bavuga ko bafashe bibagoye, cyane ko nubwo hari byinshi bagezeho bafatanyije basanga ari igihe cyiza cyo gukomeza urugendo nk’abahanzi bigenga.
Bati “Ni icyemezo cyari kigoye, twishimira byinshi twagezeho turi kumwe ndetse n’ibihe byiza twagiranye, icyakora, muri iki gihe twumva ari ngombwa gukomeza urugendo rwacu twigenga, mu buryo bujyanye n’icyerekezo cyacu, indangagaciro zacu ndetse n’ejo hazaza twifuza kubaka.”
Mu 2021 aba bahanzi bari bamaze kuzamura izina ryabo bagiranye ibibazo na M. Iréné birangira bemeje ko batandukanye, icyakora nyuma y’iminsi mike y’ibiganiro bongera gukorana ndetse banasinyana amasezerano.
Mu myaka itanu bari bamaranye nyuma yo gusinyana amasezerano, aba bahanzi bakoze indirimbo nka Yebo, Emmanuel, Iriba, Ihema, Umutaka n’izindi nyinshi zakunzwe.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

