RwandAir yegukanye igikombe cy’ikigo cy’ubwikorezi bwo mu kirere gitanga serivisi nziza zo mu ndege kurusha ibindi muri Afurika kizwi nka ‘Best Cabin Service in Africa’.
Iki gihembo kigaragaza urwego rwo hejuru RwandAir imaze kugeraho mu guha abakiliya bayo serivisi nziza, zishingiye ku kwita ku mugenzi no kumufasha kugira urugendo rwiza no kugira ibihe byiza.
Ubuyobozi bwa RwandAir bwatangaje ko iki gihembo gishingiye ku ntego bufite yo gushyira imbere ibyishimo by’abakiliya, gukomeza kunoza serivisi zitangwa mu ndege no guhanga udushya mu ngendo.
Bagize bati: “Tuzakomeza gushyira imbaraga mu gutanga ingendo zishimirwa n’abakiliya no gutuma buri rugendo rwose ruba umwihariko ku mugenzi.”
Iki gihembo kije gishimangira izina ry’u Rwanda mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere ku mugabane wa Afurika, ndetse ikaba n’icyizere cy’uko RwandAir izakomeza gutanga serivisi zo ku rwego mpuzamahanga.
Umuyobozi Mukuru wa Airline Passenger Experience Association, Dr Joe Leader, yavuze ko ibitekerezo by’abagenzi bikomeje kuba igipimo cy’ingenzi kigaragaza uko sosiyete z’indege zitanga serivisi zijyanye n’ibyifuzo by’abakiriya.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

