Amakipe atatu y’abanyeshuri b’Abanyarwanda yaserukiye igihugu yitwaye neza, yegukana umwanya wa mbere n’uwa kabiri mu irushanwa rikomeye ku rwego rw’Isi ry’ikoranabuhanga rya Huawei ICT Competition 2025/2026, ryaberaga i Shenzhen mu Bushinwa.
Huawei ICT Competition ni irushanwa ngarukamwaka ritegurwa n’ikigo cya Huawei ku rwego rw’Isi. Ryashyiriweho abanyeshuri n’abarimu bo muri za kaminuza n’amashuri makuru.
Riba ari urubuga mpuzamahanga rwo guhatana no kungurana ubumenyi, rigafasha abaryitabiriye kongera ubumenyi bwabo mu by’ikoranabuhanga, kunoza ubumenyingiro no guteza imbere guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.
Muri uyu mwaka, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’amakipe atatu mu cyiciro kizwi nka Practice Competition, aho yahatanye mu byiciro bito bitatu birimo ikoranabuhanga ry’imiyoboro y’itumanaho rizwi nka Network Track, ikoranabuhanga rya Cloud Track, ndetse n’ikoranabuhanga ry’imikorere ya mudasobwa rizwi nka Computing Track.
Mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa, abanyeshuri b’Abanyarwanda bagaragaje ubuhanga budasanzwe mu banyeshuri barenga ibihumbi 220 baturutse mu bihugu birenga 100 byo hirya no hino ku Isi.
Amakipe yaserukiye u Rwanda yageze mu cyiciro cya nyuma, maze yegukana igihembo cya mbere n’igihembo cya kabiri. Ibi bihembo byombi byavuye muri bya byiciro bya Network, Cloud na Computing amakipe y’Abanyarwanda yari ahatanyemo.
Hashingiwe ku mateka y’uko ibihembo bitangwa muri iri rushanwa, amakipe yegukana imyanya ya mbere n’iya kabiri ahabwa ibihembo bikomeye birimo ibikoresho bigezweho bya Huawei nka mudasobwa na telefone, amahirwe yo gukora imenyerezamwuga mu kigo cya Huawei n’akazi, ibihembo by’amafaranga, hamwe n’uburenganzira bwo gukora ibizamini by’impamyabumenyi zikomeye za Huawei ku buntu.
Kuva ryatangizwa mu mwaka wa 2015, iri rushanwa rikomeje gukura no kwitabirwa n’ibihugu n’abanyeshuri benshi uko umwaka utashye.
Mu Bushinwa, rifatwa nk’irushanwa ry’igihugu ku banyeshuri ba kaminuza, mu gihe ku rwego rw’Isi ryashyizwe mu bikorwa by’ingenzi na UNESCO binyuze muri gahunda yayo igamije guteza imbere ubumenyi yitwa Global Skills Academy.
Kugeza ubu iri rushanwa rimaze kwitabirwa n’abantu barenga 1.180.000 baturutse mu mashuri makuru na kaminuza birenga 2.000 byo mu bihugu birenga 100.

What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

