Isomwa ry’urubanza ruregwamo Yampano ryasubitswe

NEWS

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasubitse isomwa ry’urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ruregwamo Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano wasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko kumufunga by’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho birimo icyo gukubita no gukomeretsa, ubwinjiracyaha mu cyaha cy’ubwicanyi, ifungiranwa ry’umuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kwangiza ikintu cy’undi n’ibindi.

Nubwo Yampano yagaragaje ko yahawe imbabazi n’umugore we akabishingiraho asaba ko yafungurwa by’agateganyo, Ubushinjacyaha bwavuze ko izo mbabazi butazihaye agaciro kuko uregwa atemera ibyaha byose.

Icyemezo cy’Urukiko cyagombaga gusomwa ku wa 5 Kamena 2026, ariko cyasubitswe kubera ibibazo byabayeho mu ikoranabuhanga ryifashishwa mu nkiko rya IECMS.

Urukiko rwatangaje ko isomwa ry’uru rubanza rizaba ku wa Kabiri tariki ya 9 Kamena 2026 Saa Kumi z’umugoroba.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko bwareze Uworizagwira Florien alias Yampano, bushingiye ku kirego cyatanzwe n’umugore we, babanaga ariko batarasezeranye, ku wa 11 Gicurasi 2026.

Ubuhagarariye yavuze ko Yampano yagiye akorera uwo mugore itotezwa mu bihe bitandukanye, akamukubita ndetse akanamubwira ko azamwica naramuka agiye kumurega mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Bwerekanye ko bumukurikiranyeho ibyaha bitandatu birimo gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kwangiza ikintu cy’undi, ubwinjiracyaha mu cyaha cy’ubwicanyi, kunywa urumogi n’ifungiranwa ry’umuntu mu buryo butemewe n’amategeko.

Yampano yemeye ko nyuma y’uko hasakaye amashusho ye n’umugore we batera akabariro, ari bwo amakimbirane yatangiye mu rugo rwe.

Yemeye ko mu bihe bitandukanye bashyamiranaga n’umugore we ariko bakongera bakwiyunga.

Ku cyaha cy’ubwinjiracyaha mu bwicanyi, Yampano yemeye ko bashyamiranye n’umugore bapfa ibihumbi 10 Frw yari agiye koherereza umukobwa wari umwitabaje ko arwaje umwana mu bitaro bya Kacyiru.

Icyo gihe umugore we ngo ntiyabyishimiye, ahita yisohokera mu modoka aho yari aherekeje umugabo muri Sauna, ariko ava mu modoka iri kugenda ari naho yakomerekeye.

Yampano yemeye ko ubwo yakataga imodoka ari bwo yasanze umugore yafashe moto abagonga atabishaka bagwa hasi, ariko ahita yihutira kujyana umugore we kwa muganga.

Ku bijyanye no kunywa ibiyobyabwenge, Yampano yemeye ko yatangiye kubinywa kubera ikigare ubwo yigaga mu wa Gatatu w’amashuri yisumbuye ariko ko yari atangiye gushaka kubireka.

Yabwiye Urukiko ko ubwe yijyanye ku kigo gifasha abantu babaswe n’abafite indwara z’ubuzima bwo mu mutwe cya Icyizere Psychotherapeutic Center giherereye muri Kicukiro kugira ngo arebe ko yafashwa kugabanya ingano y’ibiyobyabwenge biri mu maraso ye.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *