Gumyusenge Jean Pierre ni umugabo w’abana bane w’imyaka 42 wiga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa mbere. Yavukiye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, igihe cyo kujya kwiga kigeze ajyayo nk’abandi bana, ariko kubera ubushobozi buke byatumye ava mu ishuri ageze mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza.
Uyu munyeshuri utangaza benshi ubwo yari mu kiganiro na IGIHE yavuze ko nubwo yavuye mu ishuri yaje kwiyemeza kuzasubirayo, agize imyaka 35 abishyira mu bikorwa ahera mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza.
Yagize ati “Mu 2000 kugira ngo mpagarike kwiga, nari mfite mukuru wanjye yari amaze kwiga mu mwaka wa nyuma w’amashuri abanza, ajya mu yisumbuye yiga umwaka wa mbere, awurangije iwacu mbona babuze ubushobozi bwo kumufasha ngo akomeze kwiga, mbonye byanze ndavuga nti ibyanze kuri mukuru wanjye ubu njyewe bizakunda, ubwo nigira inama yo kubireka ariko mbireka mvuga ngo ubwo ikibazo ari ubushobozi bw’ababyeyi njyewe nzisubiza ku ishuri.”
Gumyusenge wakuze afite inzozi zo kuziga, yanafashije barumuna be kwiga kuko ubushobozi bw’ababyeyi bwari buke.
Ati “Barumuna banjye ninza kureba uburyo bizemo ndaza gusanga atari imbaraga cyane z’ababyeyi, kuko naje kuza i Kigali negeranya ubushobozi abari baravuye mu ishuri ngenda mbafasha gusubira mu ishuri.”
Gyumyusenge yakoze ibishoboka byose kugira abone ubushobozi binyuze mu mirimo itandukanye yagiye akora irimo kuba umukozi wo mu rugo, gucuruza ubunyobwa, amandazi n’amagi akabicuruza mu buryo bwo kubizinguza.
Ati “Naje i Kigali nje gukora akazi ko mu rugo, nkora ahantu hagiye hatandukanye ndi kwegeranye ubushobozi mbona gutangira gufasha barumuna banjye, ariko ibyo nabishyizemo imbaraga cyane mu 2005 ubwo mama yari amaze kwitaba Imana kuko ni we wakoreraga urugo. Ibyo bimaze kuba nibwo nigiriye inama yo kuzana barumuna banjye ngo mbafashe biranampira.”
Gyumusenge yakomeje avuga ko “Nagize ubushake bwo gusubira ku ishuri kuko igihe nigaga ntabwo nari umuswa, ikindi nari maze kugira abana batatu bari mu mashuri y’inshuke nkumva mfite ishyaka ryo kubafasha gusubiramo amasomo kuko barabizanaga nkabona biri mu Cyongereza, ikirenze byose cyatumye nsubirayo nshaka kugira uruhare mu burezi.”
Gumyusenge yasubiye ku ishuri yarubatse ubushobozi kuko yari yarubatse inzu zo gukodesha ibyamufashaga kubona amafaranga buri kwezi, gusa yaje gukomwa mu nkokora no gutandukana n’umugore wa mbere.
Ati “Mu muryango nta ngaruka byigeze bigira kubera ko nabanje kubaka ubushobozi, ntabwo nagiye ku ishuri ari ibintu nahubukiye, nateganyaga ko nindamuka ngeze ku rwego rw’uko umwana wanjye aziga ntibamwirukane ku ishuri, yanagera mu rugo ntagire ikibazo cyo kubura ibyo kurya kandi nanjye nkiga singire ikibazo cy’amafaranga y’ishuri nzagenda nkiga, usibye ko naje kugira imbogamizi z’uko umuryango wasenyutse ariko nagiye ku ishuri mbona ngeze ku rwego rwo kubikora.”
“Ibi bintu kugira ngo mbishobore byansabye gukora cyane, kuko iyo abandi bari gusubiramo amasomo njyewe mba ndi gukora kandi kugeza ubu ntacyo byangiza ku myigire yanjye. Ubuzima butazigama ntabwo jya mbushobora iyo ibiraka byabuze rya ayo nazigamye.”
Gumyusenge avuga ko ntacyo bimutwaye kuba yigana n’abana bato, cyane ko we azi icyo ashaka nubwo hari igihe abarimu batajya bemera ko ari umunyeshuri, bakumva ko hari ikindi cyamuzanye, ni mu gihe abamuca intege abagaya cyane.
Yagize ati “Sindabona abantu bemeranya nanjye ko ndi umunyeshuri n’abarimu ntabwo bajya babyemera, bahora bambaza niba koko ndi umunyeshuri. Ubundi nta muntu wize waguca intege yaba afite ikibazo, abanca intege barahari ariko mpita ntekereza ko batize.”
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

