Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwibukije Abanyarwanda ko gutanga amafaranga cyangwa ikindi gihembo, ikiguzi hagamijwe gukora imibonano mpuzabitsina ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, ku wa 25 Gicurasi 2026, mu kiganiro cyateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) na RIB, cyagarukaga ku kurwanya ibikorwa byo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina.
Dr. Murangira yavuze ko abantu benshi bakunze kwibwira ko amategeko ahana gusa uwigurisha, cyangwa ushakira inyungu mu bandi, nyamara ngo n’utanga amafaranga agamije gukora imibonano mpuzabitsina aba akora icyaha.
Ati “Kirazira gutanga ikiguzi ku mibonano mpuzabitsina. Ni ukuvuga ngo wowe ujya kugura ni wowe itegeko rireba.”
Yasobanuye ko amategeko y’u Rwanda ahana ibikorwa byose bifitanye isano no gushora abantu mu bikorwa by’ubusambanyi bikorwa hagamijwe inyungu z’amafaranga cyangwa izindi nyungu.
Itegeko nº 51/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryo gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi, riteganya ibikorwa byinshi bifatwa nk’ibyaha.
Muri byo harimo gushishikariza umuntu gukora imibonano mpuzabitsina ku nyungu, gutanga amafaranga kugira ngo umuntu akore imibonano mpuzabitsina, gucumbikira cyangwa kurengera abakora ibyo bikorwa, kwamamaza serivisi zijyanye na byo, ndetse no gutanga aho bikorerwa.
Iri tegeko rivuga ko umuntu wese uhamwe n’urukiko kimwe muri ibyo bikorwa ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu, ndetse agacibwa n’ihazabu iri hagati ya miliyoni eshatu na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
RIB yasabye abaturage kwirinda ibikorwa byose bishobora kubashyira mu byaha, inabakangurira gutanga amakuru ku bantu bakora cyangwa bashora abandi mu bikorwa byo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

