Umujyi wa Kigali watangaje ko ukomeje gahunda yo kwagura ibyerekezo bijyamo bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange no kongera bisi nini zitwara abagenzi mu byerekezo bimwe bigenda byiyongeramo abazikoresha.
Ubwikorezi rusange mu Mujyi wa Kigali bukomeje gushyirwamo imbaraga aho abantu bari kwitabira ikoreshwa rya bisi nk’uburyo bwo gukora ingendo umunsi ku wundi.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yabwiye The NewTimes ko guhera muri Mata 2026 kugeza uyu munsi, ubwitabire bw’abakoresha bisi bwazamutseho 15%.
Byavuye ku kuba harakozwe impinduka zigamije kunoza ubwikorezi rusange mu mujyi, harimo gushyiraho ibisate by’imihanda yahariwe bisi gusa no gushishikariza abantu kuzikoresha mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro ry’ibikomoka kuri peteroli.
Ntirenganya yagaragaje ko hari ibyerekezo biri kugaragara ko bikeneye kongerwamo izindi imodoka bitewe n’ubwitabire bw’abazikoresha, kandi ko umujyi wa Kigali witeguye kuzishyiramo.
Ati “Hari imihanda yakoreshwagamo bisi ntoya (Coaster) gusa kandi zitwara abantu bake, ariko bisi nini zigiye gutangira gukoreshwa kubera ubwiyongere bw’abagenzi. Coaster zizakomeza gukora ariko n’izo bisi nini bikorane.”
Umujyi wa Kigali wamaze kubona ibyerekezo bigiye guherwaho birimo Remera-Mulindi-Gasogi na RP Nyamirambo-Miduha-Mageragere.
Hari kandi bisi zizajya zinyura mu nganda mu masaha y’igitondo n’amasaha y’umugoroba kugira ngo zifashe abakorera mu cyanya cyahariwe inganda. Ibyo bisanga kandi imodoka zitwara abagenzi zashyizweho mu nganda zizajya zihakorera umunsi wose.
Hari kandi n’icyerekezo kiri mu igeragezwa cy’imodoka zitwara abagenzi bajya cyangwa bava ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.
Ntirenganya yasobanuye kandi ko kuri ubu serivisi ziri gutangwa neza kandi ko abantu batagitinda muri za gare cyangwa ku byapa aho bisi zihagarara, bigatuma bihuta mu ngendo zabo.
Nubwo bimeze bityo yongeye kugaragaza ko hari imbogamizi zikigaragara aho usanga abamotari n’abandi batwaye imodoka nto bakoresha ibisate by’imihanda yahariwe bisi kandi amasaha bemerewe ataragera.
Yashimangiye ko inzego zigiye gukomeza kubigenzura zifatanyije na Polisi kugira ngo hirindwe icyakoma mu nkokora bisi zitwara abagenzi.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

