Israel yivuganye umuyobozi mukuru muri Hamus

NEWS Politics

Igisirikare cya Israel, IDF cyatangaje ko cyishe, Izz al-Din al-Haddad, umuyobozi mu gisirikare cya Hamas mu gitero cy’indege giherutse kugabwa ku mujyi wa Gaza.

Umuyobozi mukuru muri Hamas, wavuganye n’itangazamakuru atifuje ko amazina ye atangazwa, yemeje ko Izz al-Din al-Haddad, wavutse mu 1970, yapfiriye muri icyo gitero koko.

Umuvugizi wa Hamas muri Gaza, Hazem Qassem, na we yaje gushyira ku rubuga rwa Facebook ko uyu muyobozi yapfuye, ariko ntiyatanze ibisobanuro birambuye.

‎Ikindi cyemeje aya makuru n’uko uyu muyobozi yashyinguwe nyuma yo kunyuzwa ku musigiti wa Al Aqsa Martyrs Mosque uri muri Gaza, ahabereye umuhanga wo kumusezeraho.

IDF iherutse kugaba ibitero kuri Gaza bihitana Abanya-Palestine barindwi barimo abagore batatu n’umwana umwe, nk’uko byatangajwe n’abaganga bo muri aka gace. Uwahaye amakuru Reuters yavuze ko, Haddad na we yiciwe muri ibi bitero bya Israel harimo icyagabwe ku nyubako y’amagorofa yararimo.

Kuva mu Ukwakira 2025, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yafashije Israel na Palestine kugera ku gahenge hagijwe guhagarika iyi ntambara binyuze mu biganiro, ariko Israel yakomeje kubirengaho ingaba ibitero harimo n’ibyakomeje gutwara ubuzima bw’Abanya-Palestine.

Izz al-Din al-Haddad yaguye mu bitero bya Israel byagabwe kuri Gaza.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *