Félicien Kabuga wari ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, wari umaze imyaka itanu afatiwe i Paris mu Bufaransa, yitabiye Imana i La Hayemu Buholand
Urupfu rwa Félicien Kabuga rwemejwe n’Urwego IRMCT rushinzwe Imirimo y’insigarira y’izahozi ari Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha zirimo urwari rwarashyiriweho u Rwanda ICTR/TPIR.
Uru rwego rwari rwanatangiye kuburanisha Kabuga, rwanategetse ko hakorwa iperereza ku by’urupfu rwa Kabuga nk’uko byategetswe na Perezida w’uru Rwego, Graciela Gatti Santana.
Uyu Mucamanza Graciela Gatti Santana kandi yanashyizeho Umucamanza Alphons Orie kugira ngo ayobore iri perereza rizashyira hanze icyateye urupfu rw’uyu warezwe gukora Jenoside.
Félicien Kabuga yitabye Imana nyuma y’imyaka itanu yuzuye afatiwe i Paris mu Bufaransa aho yari amaze imyaka itatu acumbitse, aho yafashwe muri Gicurasi 2020.
Uyu mugabo wabayeho yihisha ubutabera, yamaze igihe kini akoresha umwirondoro muhimbano mu icumbi ryo mu gace ka Asnières-sur-Seine, hafi y’i Paris rwagati, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubutabera mu Bufaransa ubwo yari akimara gufatwa
Kabuga yashinjwaga kugira uruhare rukomeye mu gutegura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi no kuwutera inkunga mu buryo bukomeye, yari umwe mu bashinze akaba n’umuyobozi mukuru wa Radio Télévision Libre des Mille Collines (RTLM) yamenyekanye cyane mu gukwirakwiza urwango no guhamagarira abantu mu buryo butaziguye gukora Jenoside yakorewe Abatutsi.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

