Hatangajwe ingengabihe ya Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru ya 2026/27

NEWS Sports

Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League, rwatangaje ko Shampiyona y’u Rwanda y’umwaka w’imikino wa 2026/27 izatangira ku wa gatanu tariki 4 Nzeri 2026, igasozwa ku Cyumweru tariki 30 Gicurasi 2027.

Ibi Rwanda Premier League yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 15 Gicurasi 2026.

Yatangaje ko igice cya mbere cya Shampiyona kizatangira tariki 4 Nzeri 2026, kigasozwa tariki 22 Mutarama 2027 naho imikino yo kwishyura ikazatangira takiri 5 Gashyantare, igasozwa tariki 30 Gicurasi 2027.

Rwanda Premier League yanatangaje igihe buri munsi wa shampiyona uzajya ukinira guhera ku munsi wa mbere kugeza ku munsi wa nyuma.

Muri iyi ngengabihe ya Rwanda Premier League bigaragara ko hazakinwa iminsi (Days) 34 bivuze ko biteganywa ko amakipe ya Al Hilal na El Merreikh ashobora kuzongera gukina Shampiyona y’u Rwanda umwaka utaha w’imikino kuko abaye atarimo hateganywa iminsi 30 ya Shampiyona nk’uko byari bisanzwe amakipe ari 16 muri Shampiyona y’u Rwanda.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *