Perezida Kagame yavuze ko ibihano bimaze iminsi bishyirirwaho ibihugu birimo n’u Rwanda, bitaboneye, kuko biba biri mu nyungu za bamwe bitewe n’ibyo bemereye ibihugu bikomeye
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wa CNN, Eleni Giokos, gifungura inama ya Africa CEO Forum.
Abayobozi barenga 2800 bitabiriye iyi nama barimo abakuru b’ibihugu n’abayobozi b’ibigo bikomeye byo hirya no hino muri Afurika n’ahandi. Ibihugu 69 ni byo byitabiriye iyi nama.
Abakuru b’ibihugu batandatu bayitabiriye barimo Perezida Kagame w’u Rwanda, Bola Ahmed Tinubu wa Nigeria, Brice Clotaire Oligui Nguema wa Gabon, Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritania, Mamadi Doumbouya wa Guinea na Daniel Chapo wa Mozambique.
Perezida Kagame yavuze ibibazo biri mu Isi muri iki gihe bikwiriye gukomeza kwibutsa Afurika uruhare rwayo n’umusanzu wayo. Yavuze ko Afurika yagize abantu bayibwiriza icyo gukora, ariko ubu igikenewe ari ugushyiira mu bikorwa ibikenewe.
Ati “Dukwiriye kwishingikiriza amahirwe dufite. Kuki Afurika ihora iri inyuma?”
Umukuru w’Igihugu yakomeje agira ati “Iyo urebye amabuye y’agaciro avugwa, yose cyangwa se ingano nini, [akenewe] kugira ngo hakorwe batiri, ari muri Afurika. Ibihugu bikomeye biri kuyarwanira. Ariko Afurika ifite menshi, iracecetse cyangwa se ari gutwarwa hafi ya yose n’abakomeye kuri make kuko bo bazi icyo kuyakoresha.”
Yavuze ko bitumvikana uburyo Afurika yaba ifite amahirwe menshi nk’ayo ifite ubu ariko igahora yibaza ku bibazo biba. Ati “Dukeneye kujya hamwe tukagira icyo dukora, ibindi turabizi. Ntekereza ko duhomba byinshi kubera kudakora ibyo dukwiriye gukora.”
Umukuru w’Igihugu yabajijwe ku bihano n’igitutu gishyirwa ku bihugu bya Afurika, avuga ko bitari ku Rwanda gusa n’ahandi, bishyirwaho hashingiwe mu nyungu za bamwe.
Ati “Bishyirwaho bishingiye ku utanga bike kurusha undi, bijya mu nyungu z’utanga byinshi. Niba umuntu abizi ko azakura byinshi ahantu runaka, bazorohera aho hantu kabone n’iyo abo bantu baba ari bo bari mu makosa.”
Yavuze ko ibyo bikorwa bitihishira ku buryo bisigaye bimeze nk’uko mu myaka yo ha mbere ibintu byakorwaga, aho umwami yahaga abantu be ahantu, akababwira ngo nibagende bahategeke.
Ati “Ibyo biri kuba uyu munsi hano. Bahereza umuntu bati genda ukore ibyo ushaka muri kariya gace. Ni uko Afurika itwarwa.”
Yakomeje ati “Ibi bihugu bikomeye ubona, biza hano byigisha abantu ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu na demokarasi, babikorana ikiganza kimwe, ikindi batwara ibyo abantu batunze. Ni yo mpamvu Afurika ikeneye kwihesha agaciro rimwe na rimwe.”
Yavuze ko nk’Abanyafurika bakwiriye kwihesha agaciro, bakagira ubushobozi bwo kwanga ibintu bidasobanutse bibakorerwa.
Perezida Kagame yavuze ko igitutu Afurika ishyirwaho, kigamije kuyibutsa ko ikwiriye gukanguka, ikisuzuma, ikareba ibyo ifite, hanyuma igakora ibikwiriye kugira ngo igire umwanya wayo wihariye muri iyi si y’ibibazo.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yatangaje ko amahirwe ari mu mubare w’abaturage ba Afurika udakwiriye kwirengagizwa. Yavuze ko akwiriye kujyana n’ibikorwa byo kuyabyaza umusaruro mu ngeri zirimo ubucuruzi n’ishoramari.
Yavuze ko urwego rw’abikorera rugomba kubigiramo uruhare, rugakora ishoramari.
Yatanze urugero ku Rwanda, avuga ko rwafunguye amarembo, rugakora ishoramari mu ngeri zirimo ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’izindi, kandi rugashyiraho n’amavugurura afasha abashoramari gukomeza gushora imari mu gihugu.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

