Ikigo Netflix kiri mu bikomeye ku Isi mu bijyanye na sinema, cyaguye umushinga wa filime yitwa Money Heist Universe cyangwa se La Casa de Papel, giteguza igice gishya, nubwo yari yararangiye.
Mu Isi ya sinema La Casa de Papel iri muri filime nke zabashije kugira abafana benshi.
Nyuma y’imyaka myinshi ishize ishyizweho akadomo igiharawe, Netflix yaciye amarenga yo gushyira hanze igice gishya.
Netflix iherutse gusohora agace gato k’amashusho gateguza kandi kemeza ko iyi filime itari hafi kurangira vuba. Mu gihe ubu butumwa bwashimishije abayikunze, bwasize bibaza ikigiye gukurikira.
Netflix iti “Byose byatangiye ari amafaranga maze biba zahabu n’ubutunzi butagira igiciro. Impinduramatwara ntirarangira”.
Ibi byerekana ko igice gikurikira cy’iyi filime gihari n’ubwo amakuru arambuye akiri ibanga rikomeye.
Biteganyijwe ko igice gishya cy’iyi filime kizajya hanze ku wa 15 Gicurasi 2026.
La Casa de Papel yari yararangiye mu 2021 nyuma yo gusohoka kwa season ya gatanu.
Urugendo rwa La Casa de Papel rwatangiye mu 2017 ubwo yanyuraga bwa mbere kuri shene ya Antena 3 yo muri Espagne. Nyuma yo gukundwa cyane yaje kugurwa na Netflix.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

