Kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 17 Mata 2026, intumwa z’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iz’ihuriro AFC/M23 zizahurira mu biganiro by’amahoro mu Busuwisi.
Umuhuza, Leta ya Qatar, ni we wasabye u Busuwisi kwakira ibi biganiro byari bisanzwe bibera i Doha bitewe n’intambara Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byashoje kuri Iran, yagize ingaruka ku bihugu byinshi byo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Kuri uyu wa 10 Mata, ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko ibi biganiro bizabera ahandi hantu hatari mu mujyi wa Genève, ko nta ruhare u Busuwisi buzabigiramo, kandi ko abahagarariye Qatar bazabyitabira bakoresheje ’video conference’.
Umujyanama wihariye wa Perezida wa Amerika mu bijyanye n’ubufatanye na Afurika, Massad Boulos n’Umuyobozi wungirije w’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO) ushinzwe ibikorwa, Vivian van de Perre, bazitabira ibi biganiro.
Biteganyijwe ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’akarere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari (CIRGL) ukomoka muri Zambia, Mubita Luwabelwa, na we azitabira ibi biganiro.
Ku ruhande rwa AFC/M23, ibi biganiro bizitabirwa n’abantu batandatu bayobowe n’Umunyamabanga Uhoraho wayo, Benjamin Mbonimpa, ariko abazitabira ku ruhande rwa Leta ya RDC ntibaramenyekana.
Muri iki cyiciro cy’ibiganiro by’amahoro, impande zombi zizaganira ku gushyigikira no korohereza abari mu bikorwa by’ubutabazi kugira ngo basohoze neza inshingano yo gufasha Abanye-Congo bagizweho ingaruka n’intambara mu burasirazuba bw’igihugu.
Mu byo umuryango mpuzamahanga witeze muri gahunda y’ibikorwa by’ubutabazi harimo gufungura ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23 kuva muri Mutarama 2025.
Mu ntangiriro za 2026, van de Perre wari Umuyobozi w’inzibacyuho wa MONUSCO, yasuye umujyi wa Goma, ageza ku buyobozi bwa AFC/M23 icyifuzo cy’uko bafungura iki kibuga cy’indege.
Hari amakuru avuga ko AFC/M23 itashakaga ko ibiganiro bikomereza ku ngingo y’ubutabazi mu gihe ebyiri zasinyiwe amasezerano zitubahirizwa. Izo ni iy’agahenge no kurekura imfungwa zisabwa na buri ruhande.
Umunsi ku munsi, AFC/M23 imenyesha umuryango mpuzamahanga ko ingabo za Leta ya RDC zikomeje kugaba mu bice igenzura ibitero bya drones, indege z’intambara n’iby’imbunda ziremereye, ubuzima bw’abasivili bukahatakarira.
Leta ya RDC na AFC/M23 byumvikanye ko hajyaho urwego rugenzura iyubahirizwa ry’agahenge rwagombaga kuba rurimo ingabo za MONUSCO na CIRGL ariko ntiruratangira imirimo.
Ubwo AFC/M23 yavaga mu mujyi wa Uvira muri Mutarama 2026, byari byitezwe ko ingabo za MONUSCO zizajya kuhagenzura no kureba uko agahenge kubahirizwa. Hagiyeyo intumwa, zisuzuma uko umutekano waho uhagaze ariko ibikorwa nyirizina ntibiratangira.
Mu mwaka ushize, AFC/M23 yemeye ko Komite Mpuzamahanga y’umuryango Croix Rouge (ICRC) ijyana i Kinshasa abasirikare n’abapolisi barenga 1300 bari barahungiye mu bice igenzura, mu nkengero z’umujyi wa Goma.
Muri Werurwe 2026, AFC/M23 yatangaje ko igiye kurekura abasirikare 5000 ba Leta ya RDC, itekereza ko na Leta izarekura imfungwa zayo ariko icyizere cy’uko zizarekurwa kigenda kiyoyoka.
Amakuru ariho ni uko kugeza mu ntangiriro za 2026, ICRC yari yamaze kumenya ahantu hatandukanye imfungwa za AFC/M23 ziherereye n’imyirondoro yazo gusa ntacyo yakora mu gihe Leta ya RDC itemera kuzirekura.
AFC/M23 igaragaza ko gukomeza kugaba ibitero mu bice igenzura no kwanga kurekura imfungwa zayo bigaragaza ko Leta ya RDC idashaka amahoro, ahubwo ko igifite imyumvire y’uko aya makimbirane azakemurwa n’intambara.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

