Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yegukanye igikombe cya FIFA Series.

NEWS Sports

‎Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yegukanye Igikombe cya FIFA Series 2026 mu Itsinda A nyuma yo gutsinda Estonia ibitego 2-0 mu mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Amahoro yari yuzuye abafana mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Werurwe 2026, witabiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Uyu mukino w’amateka wahuzaga u Rwanda n’ikipe yo ku Mugabane w’u Burayi ku nshuro ya mbere mu mateka y’ikipe nkuru, watangiranye ishyaka ku mpande zombi, ariko Amavubi agenda yinjira mu mukino gahoro gahoro yifashishije imipira yanyuzwaga ku ruhande rw’ibumoso.

Ku munota wa 30 ibyishimo byatashye muri Stade Amahoro ubwo Biramahire Abeddy yafunguraga amazamu y’Amavubi, aherejwe umupira mwiza na Leroy-Jacques Mickels, ashyira umupira mu rushundura maze igice cya mbere kirangira u Rwanda ruyoboye n’igitego 1-0.

‎Igice cya kabiri kigitangira, Amavubi yakomeje gusatira maze ku munota wa 51 Leroy-Jacques Mickels yongera kwigaragaza atera ishoti rikomeye riruhukira mu izamu rya Kaur Kivila wa Estonia, atsinda igitego cya kabiri cyahesheje u Rwanda icyizere gihagije cyo kwegukana intsinzi. 

‎Umutoza Stephen Constantine yakoze impinduka ashyira mu kibuga abakinnyi barimo Hakim Sahabo, Manzi Thierry, Byiringiro Lague na Mugisha Gilbert kugira ngo afashe ikipe kugarira no gucunga neza iyi ntsinzi. 

N’ubwo Estonia yagerageje gusatira mu minota ya nyuma ishaka igitego cy’impozamarira, ubwugarizi bw’u Rwanda bwabaye ibamba bityo umukino urangira Amavubi yegukanye intsinzi y’ibitego 2-0 ndetse n’igikombe cya FIFA Series yari yakiriye bwa mbere. 

‎Iki gikombe kibaye icya mbere Amavubi yegukanye nyuma y’imyaka 25 ategereje, kuko iheruka kwegukana igikombe cya COMESA mu 2001.

‎Nyuma y’uyu mukino habayeho umuhango wo kwambika imidali abitabiriye irushanwa ndetse Amavubi ashyikirizwa igikombe. 

Rutahizamu w’Amavubi, Leroy-Jacques Mickels, yatowe nk’umukinnyi mwiza w’iri rushanwa rya FIFA Series 2026 nyuma yo kwitwara neza cyane agatsinda ibitego bibiri muri iyi mikino ibiri u Rwanda rwakinnye.

‎Mbere y’uyu mukino wa nyuma, Ikipe y’Igihugu ya Kenya yari yegukanye umwanya wa gatatu mu Itsinda A nyuma yo gutsinda Grenada ibitego 3-0.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *