Umuhanzi w’icyamamare Chris Brown yagaragaye asomana n’umugore wari kumwe n’umugabo we, amashusho y’umugabo aba gikwira ku mbuga nkoranyambaga.
Chris Brown yasomye uyu mugore mu ruherekanerwo kuwa 30 werurwe 2026 mu bitaramo bye yise “Under The Influence Tour”.
Iyi nkundura yatangiye ubwo umugore witwa Tanisha Coetzee yajyaga ku rubyiniro, maze Chris Brown akamubyinisha mu ndirimbo ye yise “Take You Down” bikarangira basomanye.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bongeye kugaragaza ko ibyakozwe na Chris Brown n’uyu mugore ari ukurenga umupaka bikaba amahano yo gucana inyuma, mu gihe abandi bagaragaza ko ari ibintu bisanzwe nk’urukundo rw’umuhanzi n’umufana we.
Ni amashusho akomeje gusakazwa ku mbuga zitandukanye bigaragara ko basomanye ndetse kamera yahise igaragaza imyitwarire y’umugabo w’uyu mugore dore ko na we yari ari kwihera ijisho ibyo umugore we na Chris Brown barimo.
Icyatumye iyi nkuru ikomeza gukururuka ni ukuntu umugabo w’uyu mugore yari ari mu mbaga y’abantu hakaba bagaragaye amashusho yerekana isura ye. Yatunguwe n’ukuntu yanyeganyeje umutwe mu buryo byahise bihinduka urwenya rwakwiriye hose kuri internet

What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

