Rayon Sports yasezereye Police FC Kuri Penalite.

NEWS Sports

Ikipe ya Rayon Sports yasezereye Police FC muri 1/4 cy’irangiza cy’igikombe cy’Amahoro. Ni umukino warangiriye muri Penalite aho, Rayon Sports yatsinze Penalite 4-2.

Ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba zo kuri uyu wa Kane, nibwo ikipe ya Rayon Sports na Police FC zakinnye umukino wo kwishyura wa 1/4 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro.

Ni umukino watangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi wabonaga zirimo gukina umukino w’imbaraga nyinshi ariko ubona kurema uburyo ari ibintu bikomeza kuyagora cyane.

Ikipe ya Police FC muri iki gice cya mbere babonyemo amahirwe yo gutsinda igitego ariko Ani Elijah ntiyayabyaza umusaruro. Ku ruhande rwa Rayon Sports, Tambwe Gloire nawe yahawe umupira na Fall Ngagne ateye ishoti umupira ukubita ipoto uvamo.

Igice cya mbere cyarangiye ikipe zombi zinganyije 0-0. Ni igice twabonye amakipe yombi akinira hagati mu kibuga cyane ariko ubona akina umukino urimo ishyaka ryinshi.

Ku munota wa 52, ikipe ya Police FC yabonye ikarita y’umutuku yahawe Nsabimana Eric Zidane. Ni ikosa yakorewe na Ishimwe Ganijuru Elia, Zidane ahagurutse akubita Ganijuru, Kayitare David ahita amuha ikarita y’umutuku.

Ku munota wa 73, ikipe ya Police FC yakoze impinduka, Ben Moussa akuramo Ani Elijah yinjizamo Emmanuel Arnold Okwi. Uyu yinjiye asanga abinjiyemo kare barimo Byiringiro Lague na Ndizeye Samuel. Ikipe ya Rayon Sports nayo yinjije mu kibuga Joachin Vigninou na Habimana Yves, abarimo Sindi Paul na Aziz Bassane bavanwa mu kibuga.

Ku munota wa 73, ikipe ya Police FC yakoze impinduka, Ben Moussa akuramo Ani Elijah yinjizamo Emmanuel Arnold Okwi. Uyu yinjiye asanga abinjiyemo kare barimo Byiringiro Lague na Ndizeye Samuel. Ikipe ya Rayon Sports nayo yinjije mu kibuga Joachin Vigninou na Habimana Yves, abarimo Sindi Paul na Aziz Bassane bavanwa mu kibuga.

Umukino waje kurangira ari ubusa ku busa 0-0, bahita biyambaza penalty aho Rayon sport yaje kuzitsinda yinjije 4 kuri 2 za police Fc. ikaba yahise ikomeza muri 1/2 cy’igikombe cy’amahoro aho izahura na Gorilla Fc yo yasezereye AS muhanga.

Umukino warimo Ihangana Hagati mu kibuga.
Nyuma yo kubona ikarita y’Umutuku rayon sport yatatse cyane ariko igitego kirabura.
Kwizera Olivier umwe mu bitwaye neza muruyu mukino.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *