Korea: Umukobwa wa perezida Kim Jong un yagaragaye atwaye igifaru.

NEWS Other news

Umukobwa wa Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un, Kim Ju Ae, yagaragaye atwaye igifaru na se amuri inyuma, byongera gushimangira ko uyu mwana yaba ari gutorezwa kuzasimbura se ku butegetsi.

Mu ifoto yashyizwe hanze n’ikinyamakuru cyo muri iki gihugu, KCNA, yagaragaje Ju Ae atwaye igifaru hejuru yacyo hicaye se, Kim Jong Un, ndetse n’abasirikare batatu bari inyuma ye.

Ibi bibaye mu gihe uyu mwana akomeje kugaragara cyane mu itangazamakuru ari kumwe na se, ibishimangira ko ashobora kuzasimbura se ku kuba umukuru w’igihugu.

Byatangiye kuvugwa ko Kim Ju Ae ashobora kuba ari gutorezwa kuzasimbura se ubwo yaherekezaga se mu uruzinduko rw’amateka yagiriye i Beijing mu Bushinwa.

Uyu mwana kandi aherutse kugaragara ari kumwe na se bitoza kurasa.

Ni mu gihe ubutasi bwa Koreya y’Epfo bwemeza ko Kim Jong Un afite undi mwana w’umuhungu mukuru kuri Kim Ju Ae ariko se yanze ko agira ahantu na hamwe agaragara mu itangazamakuru.

Yagaragaye ari kumwe na se atwaye Igifaru.
Ju Ae bikaba bivugwako ariwe ushobora kuzasimbura papa we ku butegetsi.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *