mu ishuri ryisumbuye rya GS cam kigali riherereye mu karere ka Nyarugenge habaye ibyatunguye benshi aho umwana w’umukobwa w’imyaka 16 wigaga mu mwaka wa wa kane w’amashuri yisumbuye S4 HGL abyariye mu Kigo.
Amakuru aturuka ku banyeshuri n’abarimu muriki kigo bakaba bavugako ibyabaye byabatunguye, bikanateza urujijo kuko ntawaruzi ko uyu mwana w’umukobwa atwite ibi byabaye kuruyu wa 3 tariki 18 werurwe 2026.
Umwe mu banyeshuri yagize ati “twese twatunguwe ntamuntu waruziko atwite, twabonye biba natwe biradutungura”
N’ababyeyi b’uwu munyeshuri batangaje ko batari bazi iby’inda y’umwana wabo, bintu byatumye hibazwa uburyo inda ishobora kumara amezi icyenda nta muntu ubitahuye ngo habaho ubufasha cyangwa ubwirinzi bukenewe.
Hari ababyeyi n’abanyeshuri bagaragaje impungenge ku mikurire n’umutekano w’abanyeshuri, cyane cyane abakobwa b’ingimbi, bibaza niba hari uburyo buhagije bwo kubakurikirana no kubarinda ibibazo nk’ibi.
Hari kandi abakeka ko hashobora kuba harimo uruhare rw’umuntu mukuru, ndetse bamwe bagasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane ukuri, kandi uwaba yaragize uruhare mu cyaha akabihanirwa.
Umwe mu babyeyi yagize ati: “Ntibyumvikana uko umwana ashobora kugera aho abyara nta muntu ubimenye. Ubuyobozi bw’ishuri bugomba gusobanura icyo bukora mu kurinda abana.”
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

