Uyu mwaka uzarangira Abanyarwanda bose babasha kubona amazi ahagije.

NEWS

Minisitiri w’lbikorwa Remezo, Dr. Jimmy Gasore, yagaragaje ko imirimo yo kubaka inganda zitunganya amazi mu mijyi igeze kure aho hari kubakwa inganda nshya, izindi zikongererwa ubushobozi mu rwego rwo kugeza amazi meza ku baturage.

Ibi Minisitiri Dr Gasore yabitangarije mu Nteko Rusange umutwe w’Abadepite wateranye tariki 17 Werurwe 2026 ubwo yagezaga ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu ngendo rusange z’Abadepite mu gihugu birebana n’iterambere ry’imijyi n’imiturire.

Ku kibazo cy’amazi make hirya no hino mu gihugu adahagije, Minisitiri Dr Gasore yerekanye ko kwagura uruganda rwa Mutobo muri Musanze bigeze kuri 84%, kubaka uruganda rwa Muhazi II muri Rwamagana bigeze kuri 92%, urwa Musogoro muri Karongi bigeze kuri 94%, urwa Karenge ruzongererwa ubushobozi rukabasha gutunganya meterokibe 48.000 ku munsi bigeze kuri 30% n’uruganda rwa Nzove ruri kuvugururwa umushinga ukazarangira uyu mwaka.

Minisitiri Dr Gasore yavuze ko Minisiteri y’Ibikorwaremezo muri uyu mwaka wa 2025/2026 ku bufatanye n’ikigo cy’ igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura WASAC cyatangiye gusana imiyoboro 67 y’amazi mu turere 11 tw’igihugu.

Minisitiri Dr Jimm Gasore avuga ko ikibazo cyo kutageza amazi ahagije ku baturage ko cyatangiye gukemuka kuko hari imiyoboro y’amazi 67 mu turere 11 n’indi miyoboro 55 mu turere 11 twagaragayemo igwingira ry’Abana. Iyo miyoboro ikazasanwa ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC.

Ati “ Kugeza uyu munsi amazi dufite ntahagije ugereranyije n’umubare w’abaturage dufite ariko hari ingamba zitandukanye zo gukomeza gusana no kwagura imiyoboro y’amazi kugira ngo agere ku baturage”.

Ku kijyanye no gusaranganya amazi Minisitiri Dr Jimmy Gasore yavuze ko hashyizweho gahunda yo kumenyesha agace kari buyabure kugira ngo kamenye ko gakwiriye kwitegura bakayabika mbere bitarabagiraho ingaruka.

Minisitiri Dr Gasore avuga ko inganda zitunganya amazi zimwe zo mu mujyi zishaje ndetse ko zitanga umusaruro w’amazi zitagombye kuba zitanga.

Ati “Ingamba ni ugukora inyigo kugira ngo inganda zisanwe zigire ubushobozi bwo gutunganya amazi ahagije”.

Minisitiri Dr Gasore yabwiye Abadepite ko uko ingengo y’imari izajya igenda iboneka hazajya hakorwa inyigo yo kugeza ibikorwaremezo ahagenewe imiturire birimo amatara n’amazi ndetse ubu bikaba birimo bikorwa ku bufatanye bwa Leta n’abafatanyabikorwa.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *