Connect with us

NEWS

Byagaragaye  ko ingabo za FARDC zacitse intege, bikaba bigiye gutuma M23  gufata umujyi wa Goma 

Published

on

Haravugwa ugucika intege gukomeye mu ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rw’u butegetsi bwa Repubilika ya demokarasi ya Congo.

Kuri uyu wa  Gatandatu, ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zivanye mu gace ka Bitongo, ko muri teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu Yaruguru, nk’uko byemejwe na sosiyete sivile yo muri ibyo bice.

Ubuyobozi bwa sosiyete sivile buvuga ko FARDC, n’abambari bayo bikuye muri Bitongo bagana i Minova, ho muri teritwari ya Kalehe, muri Kivu y’Amajy’epfo.

Ibi ngo byongeye kwerekana intenge nke zikomeye ku ruhande rw’i gisirikare kirwanira ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.

Sosiyete sivile ikavuga ko kuba ingabo za leta zivanye muri Bitongo, byerekana neza ko M23 iri bufate ibice byose byo muri Kivu Yaruguru bihana imbibi n’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, ko kandi ibi biri buze gutuma umujyi wa Goma ufatwa nta mirwano ihabaye.

Sosiyete sivile igasobanura ko “gufatwa kwa Bitongo, biganisha ko na Bwerimana ifatwa hagakurikira Minova, bityo uburinzi bw’u mujyi wa  Goma, bukaba butaye ingufu, ari naho biza korohera abarwanyi ba M23 gufata uwo mujyi.”

Ibyo bibaye kandi mu gihe ihuriro ry’ingabo za RDC, hagati yo kuwa Gatatu no kuwa Gatanu, muri iki Cyumweru, zambuwe ibice byo muri teritwari ya Masisi, nka ahitwa Ngungu, Rubaya, Murambi n’ibindi bice byinshi byingenzi byo muri iyi teritwari.

M23 ikaba ikomeje kwigarurira ibice byinshi byo muri Kivu yaruguru, mu buryo budasanzwe butanigeze kubaho n’ikindi gihe.

Tubibutsa ko agace ka Bitongo, ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa bavuyemo kari hejuru ya Bwerimana na centre ya Minova

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *