Perezida wa FERWAFA yasuye Al Hilal ayizeza Mbere yuko ikina umukino wo kwishyura na Rs Berkane.

NEWS Sports

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’, Shema Ngonga Fabrice yasuye ikipe ya Al Hilal Sports Club yo muri Sudani yitegura guhura na RS Berkane mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cya CAF Champions League izakinamo na RS Berkane.

Uyu mukino uteganyijwe ku Cyumweru Saa kumi n’ebyiri, ukazabera kuri Stade Amahoro. Ku munsi w’ejo iyi kipe yakoreye imyitozo ku kibuga cyayo cy’imyitozo ari naho Perezida wa FERWAFA yayisuriye.

Shema Fabrice yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi ushinzwe umupira muri Al-Hilal, Eng. Aatif Al-Noor, amubwira ko ari ingenzi cyane ko iyi kipe igera muri 1/2 cy’irangiza.

Yashimangiye ko FERWAFA iha agaciro gakomeye uruhare rwa Al-Hilal muri iri rushanwa nyafurika, ndetse anagaragaza ko ari ishema ku mupira w’amaguru w’u Rwanda n’uwa Sudani kubona iyi kipe ikomeza kwitwara neza ku rwego mpuzamahanga.

Fabrice kandi yijeje ko Ishyirahamwe ayoboye ryiteguye gukuraho imbogamizi zose zishobora kubangamira iyi kipe, kugira ngo umukino uzabe mu mwuka mwiza, bikazafasha abakinnyi kwitwara neza no kubona umusaruro mwiza.

Perezida wa FERWAFA yashimiye ubuyobozi bw’ikipe, abatoza n’abakinnyi ku bwitange n’imbaraga bashyira mu kazi kabo, abasaba gukomeza guharanira gutsinda.

Aho umukino ubanza ikipe ya al hilal yari yanganyije na Rs Berkane igitego kimwe kuri kimwe.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *